Ignace Muhatsi ni umwe mu bana b’Abanyarwanda ababyeyi be bahunganye mu mwaka wa 1959, babanza kujya i Burundi ariko mu nyuma bajya kuba muri Uganda. Aho niho yatangiriye amashuri kugeza asohoje icyiciro cya Kaminuza muri Kaminuza ya Makelele.
Mu kiganiro yagiranye na Panorama mu muhango wo kwibuka irangizwa ry’intambara y’isi ya mbere wabereye muri Ambasade y’u Bufaransa i Kigali, ku wa 11 Ugushyingo 2022, Sergent Chef Ignace Muhatsi, yavuze ko yabaye umusirikare w’u Bufaransa ku bw’impamvu z’amateka.
Tugihura twasanze ari umusaza ukuze akaba agendera ku mbago, dutangira kuganira. Avuga ko ntacyo yicuza kuko ngo ubusore bwe yabukoresheje neza, arwanira igihugu yabagamo, ari cyo cy’u Bufaransa.

Muhatsi w’imyaka 80 y’amavuko avuga ko u Bufaransa bwamwakiriye mu gihe yari impunzi muri Uganda, ariko akaza kuhahunga kubera umutegetsi w’aho witwaga Milton Obote utarashakaga Abanyarwanda.
Ati: “Urabona, Obote wa kabiri yirukanye Abanyarwanda, abagarura i Rwanda, kandi icyo gihe nari ndangije stage y’amashuri nari naragiyemo.”
Muhatsi avuga ko nyuma yo kubona ko Obote ari kwirukana, Abanyarwanda yaje gusanga kugaruka mu Rwanda byaba ari ukwiyahura kubera ko ubutegetsi bwariho muri icyo gihe bitifuzaga ko bamwe mu Banyarwanda barubanamwo na bagenzi babo.
Yaje gufata umwanzuro wo kujya mu ngabo z’u Bufaransa. Avuga ko yagiye mu gisirikare cy’ u Bufaransa mu mayeri kuko yagendanaga ibyangombwa bya HCR.
Ignace Muhatsi yagiye mu ngabo z’u Bufaransa mu mwaka wa 1981 asezererwa mu mwaka wa 1996 ubwo yageraga mu Rwanda yakoze akandi kazi ariko ntiyongera gufata indi pansiyo kuko yari asanganywe iy’u Bufaransa.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Bwana Antoine Anfré, wari umushyitsi mukuru muri kiriya gikorwa, yasomye ubutumwa bugenewe za Ambasade zose z’u Bufaranda ku isi bwoherejwe na Minisitiri w’ingabo za kiriya gihugu.
Ni ubutumwa bwagarukaga ku butwari bw’ingabo zari zigize ikitwaga Entente cyarimo n’u Bufaransa zagaragaje mu ntambara bwarwanaga n’u Budage.
Anfré yavuze ko ubuzima bw’abasirikare b’u Bufaransa baguye ku rugamba bugomba guhora bwibukwa.
Ku rundi ruhande ariko ngo ubu abahoze barwana ubu babanye neza kandi noneho bafite umugambi umwe wo kurwanira ikindi gihugu kigenzi cy’Abanyaburayi cyugarikwe n’u Burusiya.7
Ambasaderi Antoine Anfré yavuze ko kuba uriya munsi wizihirijwe mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire bitaba kubera umubano utari mwiza, ari ikimenyetso kiza cy’uko umubano hagati ya Kigali na Paris umeze neza.
Taliki ya 11 Ugushyingo 1918 nibwo impande zari zihanganye ku rugamba zicaye ahitwa Le Francport hafi y’ahitwa Compiègne basinya amasezerano yo guhagarika intambara, imirwano haba ku butaka, mu kirere no muzi igahagarara.
Nyuma haje kuza andi masezerano yatumye intambara ihagarara mu buryo budasubirwaho yiswe Paris Peace Agreement.
Abahanga mu mateka bavuga ko intambara y’isi yahitanye abasirikare bagera kuri Miliyoni 10.
Gaston Rwaka










































































































































































Nshimiyimana
November 14, 2023 at 11:47
Erega no m’u Rwanda ahitwaga
“KISENYI” Gisenyi cyangwa Rubavu ubu abafaransa nibo batangije urugamba ku badage muzabaze abafaransa babiri bavaga inda imwe bitwaga
DE LEPINE Charles na Jacques ndetse Cherles DE LEPINE akaba yarategetse u Rwanda kuva muri 1917 kugeza asimburwa n’umubirigi; Ignore MUHATSI ndamuzi ari umusikare ukomeye m’u Bufaransa