Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo, bavuga ko hari bamwe mu babyeyi bagira uruhare runini mu gutuma bishora mu ngeso mbi bitewe no kutemera kubaganiriza ndetse no kudohoka kuri zimwe mu nshingano zabo. Ibi ngo ni kimwe mu bituma abangavu baterwa inda z’imburagihe.
Ibi byagarutsweho na bamwe mu rubyiruko ubwo Umuryango w’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bari mu gikorwa cyo kwigisha urubyiruko n’abafite ubumuga ibijyanye n’ ubuzima bw’imyororokere no kwirinda inda zitategenyijwe ndetse no kudahohotera abafite ubumuga.

Icyo bamwe mu rubyiruko bagarukaho ni uko hari ababyeyi babo batabaha umwanya, bikaba ari kimwe mu bituma bishora mu ngeso mbi ndetse hakazamo no kuba hari abatwara inda z’imburagihe biturutse mu kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere ahagije, cyangwa yizewe. Bashima ubuyobozi bwatangiye kubegera bubaha inama zitandukanye ku buzima bw’imyororokere.
Claude Niyonkuru mu kagari ka Kabuye umudugudu wa Mataba, avuga ko kuba bashiki babo batwara inda zitateguwe, na bo bitabanezeza tukaba twifuza ko bajya batwigishiriza hamwe natwe tugafatanya na bo mu gufata ingamba.
Yagize ati “Twifuza ko aya masomo yajya atwagwa kenshi gashoboka ariko nanone ntahabwe bashiki bacu gusa, ahubwo tukajya tuyabonera hamwe ndetse bakagira igihe gihagije cyo guhugura ababyeyi bacu, bakigishwa uburyo batwitaho, bakareka kuturutisha gushaka amafaranga.”
Akomeza ati “nk’ubu aha babivuga mu mazina ariko nta mubyeyi watinyuka kubibwira umwana we, ahubwo ahitamo kumubeshya; cyangwa ngo akubonane agakingirizo yakwica. Rero twumva nabo bakwiye guhugurwa bihagije.”
Ingabire Ange, ni umwe mu rubyiruko rwo muri uyu murenge. Yatangaje ko ababyeyi bihugiraho ntibabahe umwanya abana babo, bityo bikabaviramo gutwara inda z’imburagihe.
Yagize ati “Ntabwo ababyeyi bicara ngo batuganirize nk’abana babo kubera ko nk’aho dutuye bose baratwite. Bacikirije amashuri, ntabwo bigeze baganirizwa n’ababyeyi ngo bababwire ikibi n’ikiza nugerageje kwegera umubyeyi amwuka inabi, bigatuma yirwanaho hakaba nubwo bagenzi be bamushuka bakamushora mu nzira z’ubusambanyi.”
Akomeza ati”Ahanini hari n’ubwo tuba tudafite amakuru k’ubuzima bw’imyororokere, bigatuma duterwa inda. urugero mfite mugenzi wanjye duturanye umusore yaramushutse amujyana ku Gisenyi bararayo nyuma amubwiye ko yamuteye inda aramwihakana aramubwira ngo anywe amazi birashira ubu byaramucanze.”

Musabende Anita, agira ati “Mbere ntabwo wabonaga aho wahabwa inama z’imihindagurukire y’umubiri, nta nubwo wabwirwaga uko wakoresha agakingirizo. No kwibarira (avuga ukwezi k’umugore) ariko nkaha barabitwigishije twumva bishobotse bajya babituganiriza nibura nka kabiri mu cyumweru cyangwa kakanarenga byazadufasha ndetse tukamenya na byinshi birenzeho.”
Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi n’itumanaho mu ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga, NUDOR, Uzarazi Evode, yavuze ko mu kwegera urubyiruko n’abafite ubumuga bagasobanurirwa ubuzima bw’imyororokere bigamije kurushaho kubafasha mu iterambere rya bo n’igihugu.
Yagize ati “Turifuza ko tugira urubyiruko rufite icyerekezo, rureba ejo hazaza, rukumva ko rwabigizemo uruhare. Imwe mu nzira n’uko bahabwa amakuru ku buzima bw’imyororokere, ariko ni uko bayoborwa mu nzira nziza nk’uko igihugu kibibashishikariza.”
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Jabana, Wibabara Justine, yatangaje ko mu myaka ishize hagaragaye umubare w’abangavu batewe inda bitewe ahanini no kudahabwa amakuru y’ubuzima bw’imyorokere ahagije n’uburere n’ababyeyi.
Yagize ati “Biba bituruka mu burere babonye butari bwiza kuko akenshi iyo umwana agiye kwicuruza ku muhanda. Iyo ukurikiranye mu miryango yabo usanga imibereho yabo itari myiza. Hari ukuba atari myiza mu buryo bw’amafaranga ndetse n’ubw’imibanire. Ababyeyi bagakwiye kugira uruhare rufatika mu kwita ku burere n’uburezi bw’abana babo.”
Mu Murenge wa Jabana kuva muri Nyakanga 2021 kugeza uyu mwaka habarurwa abana batewe inda bakanabyara imburagihe bagera 17.
Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































