Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abantu 617 baburiye ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2022, kugeza mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza, abantu 617 baburiye ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda, na ho 7188 barakomereka bikomeye.

Muri izi mpanuka zabaye muri zo 4502 zakozwe n’abamotari zikaba zarahitanye abantu basaga 150. Impanuka 1571 zatewe n’abanyonzi zihitana abasaga 183. Abanyamaguru 234 bahitanwe n’impanuka na ho 1477 barakomereka.

Ubwo hasubukurwaga gahunda ngarukamwaka ya “Gerayo amahoro” mu ntara y’Amajyepfo, akarere ka Muhanga, umurenge wa Nyamabuye kuri sitade ya Muhanga ku wa 08 Ukuboza 2022, no mu gihugu cyose muri rusange, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe imirimo n’abakozi DCG Uwajeneza Jeanne Chantal, yagaragaje ko imibare y’abantu bamaze guhitanwa n’abakomeretse kubera impanuka zo mu muhanda zagizwemo uruhare runini n’abamotari n’abanyonzi.

DCG Uwajeneza yavuze ko kuva muri Mutarama kugera mu Gushyingo 2022 impanuka zo mu muhanda zirenga 80% zatewe n’uburangare bw’abakoresha umuhanda. Yagarutse ku makosa abamotari n’abanyonzi bakora mu muhanda atera impanuka kenshi, abasaba kuyareka bakora akazi kabo neza bakabaho ubuzima buzira impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe imirimo n’abakozi DCG Uwajeneza Jeanne Chantal

Agira ati ”Abanyonzi mwirinde gufata ku modoka mu gihe muzamuka, kwirinda gutwara igare nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kwirinda gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha, kwirinda umuvuduko ukabije cyane ahamanuka n’ibindi. Turashaka kubanza kubarengera mbere y’uko turengera abo muhohotera mu muhanda. Abamotari mwirinde uburangare ubwo ari bwo bwose. Kwirinda gusesera mu bindi binyabiziga, kwirinda kuvogera inzira z’abanyamaguru, kwirinda kunyura ahatemewe, kwirinda gusiba no guhisha plaque ya moto n’ibindi. Twese dufatanyije twagera ku mutekano wo mu muhanda utekanye kandi urambye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko umuteka wo mu muhanda ari inshingano za buri wese.

Yagize ati ”Mu muhanda wacu Kigali-Kamonyi-Muhanga ni umuhanda ukunda kugaragaramo impanuka, by’umwihariko bigizwemo uruhare n’abamotari n’abanyonzi. Ni ngombwa cyane kugira twirinde impanuka, tubungabunge ubuzima bw’abaturage ari ubwabo nk’abakoresha umuhanda batwaye ibinyabiziga n’abo batwara n’undi muturage wese ugenda ku muhanda ku ruhande. Ningombwa ko buri wese akora uruhare rwe kugira ngo tubungabunge umutekano w’umuturage.”

Iyi gahunda ya Gerayo amahoro itegurwa na Polisi y’u Rwanda n’abafanyabikorwa bayo yari yatangijwe mu 2019 isubikwa imaze ibyumweru 39 kubera COVID-19. Yongeye  gusubukurwa uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza.

Iyi gahunda ya Gerayo amahoro igamije gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda bigizwemo uruhare na buri wese uwukoresha, yaba umunyamaguru n’utwara ikinyabiziga. Ifite insanganyamatsiko igira iti “Gerayo amahoro, umutekano wo mu muhanda n’inshingano za buri wese.”

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities