Mu cyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abasanzwe bakora uyu mwuga 200, ariko batabyigiye, basoje inyigisho z’amezi 6 bahawe ubumenyi buzabafasha kunoza umurimo no kongera umusaruro.
Nahimana Vedaste w’imyaka 27 y’amavuko, ni umwe mu bari basanzwe bacukura amabuye y’agaciro i Nyakabingo mu murenge wa Shyorongi. Avuga ko ubumenyi yahawe bumwongereye ubumenyi ku buryo azarushaho kugokorana umurava, agamije kwiteza imbere.

Mu kiganiro na Panorama, agira ati ”Mu by’ukuri nari maze imyaka itanu nkora aka kazi mu buryo buri gakondo cyane, ariko ubu njyewe na bagenzi banjye twigishijwe n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda bo mu ishami ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, baduha ubumenyi buzadufasha kunoza ibyo dukora.”
Nahimana akomeza avuga ko hari za tekinike zitandukanye bahawe zirimo gukoresha imashini zitandukanye ariko by’umwihariko n’uburyo bazajya bashaka inzira munsi y’ubutaka, banirinda impanuka zari zisanzwe zibica.
Gislaine Mporanyi, umwe mu bagore basanzwe bafasha abacukuzi mu kuyungurura amabuye y’agaciro, na we yasoje aya mahugurwa. Avuga ko bari babangamiwe n’ikibazo cyo kutagira ubumenyi na busa mu mwuga ubatunze.
Ati ”Ubu bumenyi tubonye buzatuma twiteza imbere kandi dushobora no gushaka akazi ahandi bitewe n’uko dufite inyemezabumenyi zemewe. Bizatwongera agaciro ndetse binatume abakoresha bacu barushaho kutwubaha.”
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amabuye y’agaciro (RMB), Yamina Karitanyi, atangaza ko nta musaruro u Rwanda rwabona mu bucukuzi ndetse n’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro, mu gihe nta bumenyi ba nyir’ubwite bafite.
Ati ”Twari dusanzwe dufite abakora muri iri shami bize za kaminuza, ariko ubu ni akarusho kuba bazafatanya n’aba basoje amasomo y’igihe gito; twizeye ko bizongera umusaruro.”

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abakora mu bucukuzi bwa Mine na Kariyeri mu Rwanda (REWU), Eng. Mutsindashyaka Andre, avuga ko guhugura aba banyamuryango bisobanura ko igihe kigeze kugira ngo umucukuzi ahabwe agaciro kamukwiriye.
Ati ”Ubu umucukuzi ashobora kuva mu kirombe kimwe akajya mu kindi yifuza, bitewe n’inyemezabumenyi abonye; ikindi nizera ko imyumvire y’abayobora kampani zicukura amabuye y’agaciro igiye guhinduka, kuko ntabwo byumvikana uburyo umuntu acuruza amabuye mu mahanga, ariko ntiyishurire abakozi be ubwishingizi cyangwa abahe amasezerano y’akazi asobanutse.”

Icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda cyitabiriwe n’ibigo 10 bikomeye bisanzwe bicukura, ndetse binacuruza amabuye y’agaciro ariko harimo n’ibindi bifite serivise z’ubujyanama ku ishoramari ziri ku rwego mpuzamahanga.
Mu bacukuzi 200 bari basanzwe bakora uyu mwuga batarabyigiye, barindwi gusa nibo b’igitsina gore mu gihe Sendika y’Abakora mu bucukuzi bwa Mine na Kariyeri mu Rwanda (REWU) ifite abanyamuryango basaga ibihumbi 45 ariko ibihumbi 15 nibo bujuje ibisabwa.

Gaston Rwaka









































































































































































