Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyaruguru: Ubufatanye mu bashakanye bwongereye urukundo mu miryango

Ubufatanye hagati y’abashakanye bwongereye urukundo mu miryango nyuma y’aho abagabo batagifata imirimo imwe nk’igenewe abagore gusa cyangwa ngo bagire imitungo yiharirwa n’abagabo gusa. 

Ibi aba baturage bagize imwe mu miryango ituye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruramba, babitangarije itangazamakuru ku wa 08 Ukuboza 2022, nyuma y’inyigisho bahawe na komisiyo y’ubutabera n’amahoro diyoseze gaturika ya gikongoro by’umwihariko mu mushinga wayo wo kongerera abagore ubushobozi. 

Kanyamahanga Vianney na Mukakabera Marcela bavuga ko ubufatanye mu muryango hagati y’abashakanye no kutagira imirimo iharirwa abagore gusa cyangwa abagabo byongereye urukundo mu miryango. Abagize iyi miryango bavuga ko inyigisho bahawe zabafashije kwitinyuka, kuko basangira imirimo yo mu rugo hagamijwe iterambere ry’umuryango.

Kanyamahanga agira ati ”Mbere iwacu mu miryango urukundo rwari rucye cyane ariko izi nyigisho aho zaziye ntabwo ari ukubabeshya urukundo rwariyongere ubu njye n’uwo twashakanye turakundanye cyane ntacyo nshobora kurya muhishe niba mfite amafaranga agomba kuba ayazi niba hari icyo ngiye kuyakoresha nkakivuga, ntabwo mvuga ngo amafaranga ni aya njye, ahubwo ndavuga ngo amafaranga niba tuyashoye mu gikorwa runaka cyizadutwara angahe, tuzakuramo angahe, ariko mbere izi nyigisho zitara ifaranga ni njye wariyoboraga nkarya icyo nshatse nkanywa icyo nifuza.”

Naho Mukakabera agira ati” Umugabo wa njye twahoraga mu ntonganya, tugahora mu bintu by’amahane dupfa umutungo w’umuryango ariko aho twamariye gufata izi nyigisho nabonye impinduka ubu nzi isaha yo kuganiriza umugabo wa njye nkamenya uko mutwara tugakorera hamwe tukiteza imbere.”

Mukabirori Marianne ni umukozi wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyosezi Gaturika ya Gikongoro ushinzwe ibikorwa by’umushinga wo kongerera abagore ubaha ubushobozi kugira ngo bagire uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo. Avuga ko hakwiye gukurwaho inzitizi zose zabangamira umugore mu kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo mu miryango, kandi ko abagabo babigizemo uruhare bishoboka.

Agira ati “Abagabo bakeneye guhabwa ubumenyi kugira ngo bashobore gufatanya n’abagore ku buryo ahakigaragara inzitizi izo arizo zose zavaho. Abagore n’abagabo buri wese yagira uruhare mu iterambere ry’umuryango.”

Muri uyu murenge wa Ruramba hari amatsinda atatu y’abagore na rimwe ry’abagabo bigishwa inyigisho zibongerera ubumenyi mu kwitinyuka ndetse n’imibanire ikwiye mu miryango, by’umwihariko mu ifatwa ry’ibyemezo bireba iterambere ry’umuryango.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities