Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Urubyiruko rurasabwa kwirinda ibyangiza amaraso yarwo kugira rubashe gutanga ubuzima

Urubyiruko rurakangurirwa kwirinda ibishobora kwanduza amaraso yabo, basabwa amaraso mazima kandi bakitabira igikorwa cyo gutanga amaraso afashishwa indembe ziyakeneye kwa muganga.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango utabara imbabare -Croix Rouge, mu karere ka Huye na Gisagara, Muyenzi Robert, mu butumwa yageneye urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye byo mu karere ka Huye abasaba kwirinda ibintu byose byatuma amaraso yabo yangirika, kuko bidashoboka ko watanga amaraso yo gufasha abayakeneye kandi yanduye.

Agira ati “Mwirinde ibintu byose byakwangiza amaraso yanyu, nk’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ibiyobwabwenge, gukora imibonano n’umuntu urenze umwe n’ibindi byakwangiza amaraso yawe bigatuma utabaho neza ntunabashe gutabara ababaye.”

Iradukunda Valentin wiga kuri Peti Seminar Virgo Fidelis mu mwaka wa Gatandatu avuga ko amaraso umubyeyi umubyara yahawe ariyo yatumye abaho. Akurikije ibyo ajya amuganiriza na we ubwo yasobanukiwe n’icyo gutanga amaraso bisaba.

Ati “Mu rugo tuvuka turi abana batatu. Mama umbyara buri uko yabyaraga bamuhaga amaraso, nanjye nyuma yo kumbyara yarayahawe. Nibyo, ngomba kwirinda ibyayangiza, nanjye nzayatanga ndengere abantu nk’uko mama yatabawe akongera guhabwa ubuzima n’abandi; nanjye ntange ubuzima.”

Uwineza Kenia yiga muri G.S Matyazo. Avuga ko nk’urubyiriko basobakukiwe ariko igikomeye ari umwanzuro abafashe wo kuzafasha abandi kuzabaho, babikesha amaraso bazabaha. Bagomba kwirinda icyo aricyo cyose cyakwangiza amaraso ye ntiyemererwe kuyatanga.

Ati “Musaza wanjye yararwaye cyane biba ngombwa ko ahabwa amaraso. Mu muryango ntabwo twari duhuje, biba ngombwa ko ajya mu bindi bitaro arayabona. Nanjye ngiye kugira uruhare mu gusobanurira urubyiruko bagenzi banjye akamaro ko gutanga amaraso. Tugomba kwirinda icyatwangiriza amaraso ntitubashe kuyatanga.”

Gutanga amaraso mbere na mbere bisaba ubushake kuko atagurwa. Uyatanze nta mafaranga ahabwa. Bisaba kuba arengeje imyaka 18 y’amavuko kandi atarengeje 60, kuba atarwaye indwara zidakira nka SIDA n’izindi; kuba adakora imibonano mpuzabitsina n’umuntu urenze umwe n’iyo yaba akoresha agacyingirizo no kuba adafata ibiyobyabwenge. Kuba afite ibiro birenze 50 no kuba utari mu mihango ku bagore n’abakobwa cyangwa utaramara iminsi 7 uyivuyemo. Amaraso abanotse abanza gusuzumwa, akabikwa neza; akaba ahabwa abarwayi barembye cyane kandi bayakeneye.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities