Binyuze mu kunganira gahunda za Leta, Umuryango PIRWA (Prosperity Impamba Rwanda), ufite uruhare mu kwishyurira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza, kurwanya amakimbirane mu muryango, guhangana n’ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu ndetse no gufasha abaturage kuzamura imibereho binyuze mu matsinda y’iterambere, kwizigamira no kugurizanya.
Ku wa Gatandatu w’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2023, Umuryango utari uwa Guverinoma PIRWA, wifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo basiza ikibanza kizubakwamo ibyumba by’amashuri bitatu (3), kugira ngo abanyeshuri biga kuri iri shuri ribanza rya Gahogo (Gahogo Primary School), bashobore kwiga neza bisanzuye, batabyigana.

PIRWA yaboneyeho gushyikiriza Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600,000Frw), yo kwishyura Ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), abaturage batishoboye 200 bo mu Kagari ka Gahogo, Umudugudu wa Nyarucyamu ya I.
Abaturage basaga 500 bitabiriye uyu muganda barimo abikorera (PSF) bo mu murenge wa Nyamabuye n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu murava n’ishyaka bawukoranye, biyemeje ko ibikorwa byo gusiza no kubaka iri shuri bizakomeza hamwe n’inkunga y’ubuyobozi bw’igihugu ku burezi budaheza, ibyo byumba by’amashuri bizuzura vuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Bwana Jean Claude Nshimiyimana, ashimira abaturage ba Nyamabuye uburyo badahwema kugira uruhare mu bibakorerwa, abasaba gukomeza gusigasira ibyagezweho no gukunda igihugu.
Ashimira kandi Umuyobozi wa PIRWA Madame Marie Claire INGABIRE waje ayoboye itsinda ryaje kwifatanya nabo no guteza imbere imibereho myiza n’ubuzima bwiza bw’abatuye Akarere ka Muhanga.
Agira ati “Ibi bikorwa byanyu bijyanye na gahunda ziri mu nshingano zacu nk’ubuyobozi, uyu akaba ari umusanzu munini muba muduhaye mu guhindura imibereho y’abaturage. Iyo umuturage afite imibereho myiza kandi ajijutse, aba mu muryango utekanye uzira amakimbirane, nta kabuza atera imbere…”
Nyuma y’umuganda abawitabiriye bahawe ibiganiro bitandukanye birimo gukomeza umuco kugira isuku hose, kubakangurira kubahiriza amabwiriza ya BNR yo gukoresha uburyo bunoze bwa EBM, gukomeza kwiyubakira igihugu bubahiriza gahunda za Leta n’ibindi.

Umuyobozi wa gahunda y’ibikorwa muri PIRWA, Bwana Murekeyimana Jean Claude ashimira abaturage abaturage ba Nyamabuye umwete bakoranye umuganda, abizeza ko no mu bindi bikorwa byo kubaka umuco w’amahoro hagamijwe iterambere rirambye, bazabifatanya nk’abafatanyabikorwa ba Leta muri gahunda zigamije guteza imibereho myiza, imiyoborere myiza n’iterambere ry’umuturage.
PIRWA yibanda cyane ku bikorwa bihindura imibereho y’umuturage hagamijwe no kuzamura imyumvire mu bimukorerwa, cyane cyane guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kurandura ubukene bukabije, gukangurira ababyeyi kwita ku mirire n’uburere bw’abana bato, hibandwa kubarinda imirire mibi n’ikoreshwa ry’imirimo ivunanye.

Hari kandi gufatanya n’umuryango nyarwanda kwita no gufasha abakobwa babyaye bakiri bato no kuwukangurira kwirinda inda zitateguwe hamwe no kwirinda kuba imbata y’ikoreshwa ry’inzoga n’ibindi biyobyabwenge. Hiyongeraho gufasha imiryango ibana mu makimbirane kuyasohokamo, kuko ariyo ntandaro y’ubukene bukabije, ubuzererezi bw’abana ndetse no guta ishuri kwabo.
Uyu muryango unashyira imbaraga mu kwigisha abakuze kumenya gusoma, kwandika no kubara ndetse no kwigisha abaturage gukoresha ingufu (ibicanwa) zitangiza ibidukijijie. Ibi bikorwa byose bizakorerwa mu matsinda yo kwiteza imbere, kwizigamira no kugurizanya.
Aimée Josiane









































































































































































