Dukurikije kalendari yemejwe n’abayobozi ba EAC, ku ya 28 Gashyantare 2023, abarwanyi ba M23 bagombaga gutangira gushyira mu bikorwa gahunda yo gusubira inyuma, ariko ntabwo ari uko byagenze ahubwo aba barwanyi bakomeje kwigarurira uduce dukikije umujyi wa Goma.
Iyi gahunda yo gusubira inyuma kw’aba barwanyi yagombaga gukurikiza ingengabihe nshya yemejwe mu minsi icumi ishize n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) i Addis Abeba muri Ethiopia.
Amakuru agera kuri Panorama yemeza ko imirwano yakajije umurego i Masisi, agace k’amajyaruguru y’iburengerazuba bwa Goma, aho M23 yafashe umujyi wa Mushaki ku wa 24 Gashyantare, nko mu birometero mirongo itatu uvuye mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. M23 igenzura ikigo cya Mushaki.
Abarwanyi ba M23 na none bashoboye kongera kwigarurira agace k’ Amajyaruguru mu karere kerekeza i Mweso mu duce twa Busumba, Gashungo, Rugongwe.
Maj. Ngoma yagize ati “Habayeho imirwano… Imisozi myinshi iri mu maboko ya M23, kuko twasabye Leta ya Kinshasa kugirana ibiganiro irabyanga ahubwo ihitamo kudutera natwe nta kundi rero twabigenze uretse guhagarara bwuma.”
Ibikorwa byinshi bya dipolomasi byatangijwe, ariko kugeza ubu nta cyizere bitanga. Inama nto yateguwe mu Gushyingo i Luanda yari yategetse ko M23 irekura uduce yafashe.
Ku wa 17 Gashyantare, i Addis Abeba, abakuru b’ibihugu bya EAC bemeje ingengabihe nshya, bateganya ko “imitwe yitwaje intwaro yose igomba kuba yavuye mu birindiro” bitarenze ku ya 30 Werurwe 2023.
Mu mpera z’icyumweru kirangiye imbere y’itangazamakuru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Kongo, Christophe Lutundula,mu cyizere cyinshi yasobanuye neza ibyerekeranye no gusubira inyuma kwa M23 kwakagombye kumara iminsi 30. Yashimangiye ati: “Icyiciro cya mbere gitangira ku ya 28 Gashyantare, ni ukuvuga ku wa kabiri.”
Kenshi umutwe wa M23 wagiye wiyemeza ko witeguye guhagarika imirwano ndetse ukava mu duce umaze kwigarurira, urugero nk’uko wabisabwe mu nama iheruka kubera i Luanda muri Angola, ariko ntibigire icyo bitanga ngo kuko Leta ya Tshisekedi yanze kwicarana nayo ngo itege amatwi ibyifuzo byayo.
Gaston Rwaka










































































































































































Pepe Rugangura
February 28, 2023 at 13:26
yemmwe FARDC IRAPWIII
Livingston
February 28, 2023 at 13:26
ingabo za ARN cyangwa M23 zifite intego ahubwo nibo bakwiye kurinda DRC naho FARDC ni ibisambo , ibinywi by’ itabi igihugu kiyobora n’ abagabo
Pepe Rugangura
February 28, 2023 at 13:23
Intare za Sarambwe zirakaze kandi wasanga tugiye gutaha neza, abo bajura ngo ni FARDC ntacyo zamarira abaturage