Ubuyobozi bwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, bwatangaje ko kuba u Rwanda rukomeje kugaragara mu kwakira inama zikomeye mpuzamahanga ntihagire ugira ikibazo, aribyo byatumye rutsinda abo bari bahatanye mu kwakira inama mpuzamahanga y’ibimenyetso bishingiye ku buhanga n’ubumenyi yiswe ASFM23.
Iyi ni inama igiye kuba ku nshuro ya 10, ikazabera mu Rwanda guhera ku wa kabiri tariki ya 7 kugeza ku ya 10 Werurwe 2023, aho izitabirwa n’abarenga 400 baturutse mu bihugu 40 byo ku isi hose.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye uyu munsi tariki ya 6 Werurwe 2023, Dr Charles Karangwa yavuze ko kugira ngo u Rwanda ruhabwe kwakira iyi nama, byagendeye ku kuba abanyarwanda bakomeje kugaragaza kwakira neza abashyitsi ndetse no koroherezwa kubona visa.
Yagize ati “iyo ufatiye ku nama tugenda twakira urugero iherutse ya CHOGM, hari inzobere zibanza zikaza kureba ibijyanye n’amahoteli, niba amafunguro barya atatera ikibazo bagasanga ntawagize ikibazo … Ibyo byo se byongera amanota, biriya byo korohereza imigenderanire y’urujya n’uruza n’ibindi ntarondora byose byahaye u Rwanda kwakira iyi nama.”
Dr Karangwa yongeye ko uyu ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo u Rwanda rutanga nka servisi z’ibimenyetso bya Gihanga. Ati “mu myaka itanu Rwanda Forensic Laboratory imaze nubwo bayita ntoya ariko ubu dufite laboratwari 12 hirya no hino mu gihugu zose zihuza ibikorwa binyuze muri RFL nkeka ko nta handi muri Afurika bafite laboratwari nk’izi kandi zikorana ‘inyungu ikomeye ko tugiye kugaragaza aho tugeze mu gutanga serivisi zishingiye ku bimenyetso bya gihanga.”

Umuyobozi w’Umuryango nyafurika w’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, Prof. Uomo Eze, avuga ko u Rwanda rugeze ku ntera ikomeye ko nka ASFM bishimiye kwakirira iyi nama mu Rwanda.
Agira ati “U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guteza imbere ubumenyi bushingiye ku bimenyetso bya gihanga, bigaragazwa n’ishyirwaho rya Laboratwari y’u Rwanda, itangira hamwe serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga. Umuryango nyafurika w’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga wishimiye kwakirira mu Rwanda inama mpuzamahanga ku nshuro ya 10 mu gushimangira intambwe imaze guterwa.”

Uretse kuba iyi nama igiye kubera mu Rwanda, izasiga hashinzwe ikigo “African Forensic Service Academy (AFSA) ikazagira icyicaro mu Rwanda, ibi bishimangira urwego u Rwanda rugeze ho mu guteza imbere ibikorwaremezo, Ikoranabuhanga, no gukomeza amategeko nkuko bivugwa na Dr Charles Karangwa.
Mu guhatanira kwakira iyi nama mu cyiciro cya nyuma u Rwanda rwatsinze ibihugu bya Afurika y’Epfo na Botswana.
Raoul Nshungu









































































































































































