Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

ICRC yiyemeje gushimangira amahame nshingiro ayiranga

Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibikorwa byayo bishingiye ahanini ku butabazi bugenerwa abasivile bari mu turere turi mu ntambara, Umuryango mpuzamahanga utabare imbabare, ICRC wagiranye ibiganiro n’itangazamakuru rikorera mu Rwanda.

Uhagarariye ICRC mu bihugu by’u Rwanda no mu karere, Christoph Sutter yavuze ko umuryango ayoboye uzarushaho gushimangira amahame nshingiro nk’ ubumuntu, kutabogamo, kujya hagati y’impande zishamiranye, ubwigenge, ubukoranabushake, ubumwe ndetse no kubahiriza abatuye isi bose.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Sutter yashimangiye ko ICRC ishyira imbaraga nyinshi mu gutabara abaturage bari mu kaga cyane cyane abari mu duce turangwa n’intambara n’abari mu nkambi ariko byose babishobozwa no kuganira n’impande ziba zishamiranye.

Ati ”Ntabwo biba byoroshye guhura n’abantu bafite intwaro kandi bavuga ko bafite ibyo barwanira ariko twebwe tugerageza kubibutsa amategeko agenga intambara gusa na none kuganira n’ingabo za Leta biratorohera kurusha kuganira n’imitwe yitwaje intwaro kuko icy’Ingenzi ni ukutabogama no kwibutsa bose ko ubumuntu ari ngombwa.”

Abajijwe impamvu ICRC yagiye igaragara ihunga igata abaturage ahantu habereye imirwano, Sutter yavuze ko bidakunze kubaho kuko icyo ishinzwe ari ukurengera ubuzima bw’ abari mu kaga.

Aha yagize ati ”Birashoboka ko twategeka abakozi bacu guhunga ariko bikunze kuba ku munota wa nyuma iyo tubonye ko ubuzima bwabo bushobora kwibasirwa niyo dukomeza gukoresha imbaraga zacu dukurikirana hafi uko amakuru ahagaze tugamije kurengera ubuzima bw’ abantu.

Abajijwe niba Covid-19 n’intambara hagati Ukraine n’u Burusiya bitarahungabanyije ubushobozi bwa ICRC cyane cyane mu bihe ubukene bukomeje kwiyongera mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Sutter yavuze ko bishoboka kuba amafaranga yari agenewe ibikorwa yagabanutseho ngo ariko ntabwo byabuza uyu muryango gukomeza gutanga umusanzu wayo aho bikenewe.

Umujyanama ushinzwe amategeko n’imyiteguro y’ibikorwa bitandukanye muri ICRC mu Rwanda, Julien Namahoro yatanze urugero rw’ubutwari bw’Ishyirahamwe ry’abaganga batagira umupaka, MSF/Rwanda yanze guhunga muri 1994, ahubwo ikomeza umurimo wayo wo kuvura inkomere ku mpande zose.

Ati ”Ntabwo ICRC yapfa guhunga uko yiboneye, kuko ihunze yaba itatiriye igihango yiyemeje mwibaze umuryango umaze imyaka 160, ukora hafi ku isi yose, ni uko wubahiriza inshingano kandi ukanemerwa n’ibihugu cyane cyane muzi hano iwacu mu Rwanda iyo utujuje inshingano zawe ushobora kubihanirwa.”

Ku bufatanye n’Umuryango ICRC, Croix Rouge yatangije igikorwa cyo guha abantu bamugaye insimburangingo, umushinga ubarizwa mu Ntara 3, mu majyaruguru Ruhengeri Referral Hospital, mu Majyepfo CHUB ndetse na CHUK mu Mujyi wa Kigali.

Kugeza magingo aya Croix Rouge Rwanda ifite abakorerabushake ibihumbi 100 mu gihugu hose bakorera cyane cyane mu nkambi z’impunzi.

Mu gihe kiri imbere, ICRC ifite intego yo kuzahugura abanyamakuru ku mategeko agenga intambara, ikintu kizabafasha kumenya imyitwarire yabo mu gutara no gutangaza amakuru mu duce tuberamo imirwano.

Gaston Rwaka

4 Comments

4 Comments

  1. Anaclet BAHATI

    March 16, 2023 at 13:27

    MSF/Rwanda yanze guhunga muri 1994, ahubwo ikomeza umurimo wayo wo kuvura inkomere ku mpande zose byose byatewe ni ubutwari bwa Bernard Koutchner ni umuntu w’ umugabo kandi uvugisha ukuri yanze kwambara ikoti yambara ibuliye nk’ umuganga mwenyewe.

  2. ALICE

    March 10, 2023 at 17:19

    Guhugura abanyamakuru ni ngombwa kuko baracyahuzgurika cyane kandi ntabwo nizeye ko baba fair

  3. Gala GOOGO

    March 10, 2023 at 17:18

    CICR iba ifite aho ibogamiye kuko ibinu ni business nayo ishimisha abayiha inote

  4. Fille NZAKIRA

    March 10, 2023 at 17:16

    cicr ni umuryango ukaze ufite akamaro ariko ujya univanga muri politics

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities