Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kongerera ubumenyi abakozi bo mu rugo byagabanya ihohoterwa rikorerwa abana 

Imwe mu muryango itegamiye kuri leta ishinzwe kurengera abana yemeza ko guhugura abakozi bo mu ngo ku buryo bita ku mwana, ari kimwe mu nzira nziza yafasha mu guhangana n’ihohoterwa abakozi bakorera abana.

Ni mu gihe umuryango wa Gikirisitu Help a Child Rwanda wafashe iya mbere mu guhugura abakozi bo mu rugo, kuri ubu abasaga 47 mu Mujyi wa Kigali bahuguwe kuri gahunda mbonezamikurire y’abana bato yiswe “Fasha umwana” ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana UNICEF.

Kuba nta mashuri ari mu Rwanda yatanga ubwo bumenyi kuri abo bakozi ngo ni icyuho gikomeye, ariko abagize Help a Child Rwanda biyemeje kuziba icyo cyuho. Bafite gahunda yo gukomeza kuzahugura n’abandi bakozi bo mu rugo kuko, kuko basanze hari abana benshi babivaniramo kugwingira haba mu mikurire cyangwa mu bwonko.

Muri aba bakozi bahuguwe biyemerera ko bajyaga bafata abana nabi mu gihe babaga bafitanye ibibazo na banyirabuja, ko akenshi aribo baturaga umujinya bababwira amwe mu magambo mabi, kubakubita no kubatoteza harimo n’abagiye bakurikiranwaho kubica.

Bamwe mu bakozi bo mu rugo bitabiriye amahugurwa yo kwita ku mwana (Ifoto/Munezero)

 Nyuma yo kongererwa ubumenyin’umuryango Help a Child bavuga ko   ubu bagiye gukorana ubushishozi birinda guhohotera abana no kubatura umujinya, kuko bamenye neza ko nabo bagomba kugira uruhare mu mikurire myiza y’umwana kandi iboneye.

Murebwayire Charlotte uba mu murenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza, Umudugundu wa Bwiza, avuga ko kuba yarahuguwe byamugiriye akamaro ndetse hari ibyo yahinduye yajyaga akora mbere y’uko ahugurwa, hari n’ubwo byamuviragamo kudatinda mu kazi agahita yirukanwa.

Agira ati “Mbere iyo naba nagiranye ibibazo n’abakoresha banjye, naturaga umujinya abana, rimwe simbagaburire ku gihe nanabibaha nkabibaha mbatuka, mbakubita ariko aho mariye guhugurirwa byamfashije kumenya uko narera abana neza, ntitaye ku bibazo naba nagiranye na bayeyi be. Umwana ntagomba kubizira. Nize uko bategura indyo y’umwana no kumenya ikigero cy’ubwonko bw’umwana nuko bukura. Ngiye iwacu mu cyaro byigisha bakuru banjye kandi nabo nabonye byarabagiriye akamaro, nanjye nkaba niteguye kuzabikorera uwo nzabyara mu gihe nzaba ndushinze.”

Mukanama Clementine nawe ni umukozi wo mu rugo. Agira ati “Mu byo namenye ni uko abana bafata vuba ibyo bumva n’ibyo babona aribyo bakurikiza. Rero ngomba guharanira ko abana ndera bagira imibereho myiza cyane ko nanjye bizamfasha kurera abanjye neza nimbagira.”

Mukamurera Velena ni umubyeyi ufite abana bato. Avuga ko umukozi we bari bamaranye amezi ane ariko yari amaze guhahamura abana be, ariko nyuma y’uko avuye guhugurwa yahindutse. Ashima gahunda yo guhugura abakozi bo mu rugo, kuko aribo bafite ubuzima bw’abana barera.

Agira ati “iyaba byashobokaga hagashingwa ikigo kizajya gihugura abakozi bose mbere yo kujya mu kazi. Twebwe ababyeyi byajya bidufasha kujya mu kazi nta mutima uhagaze, kandi bikadufasha natwe gukora neza ibyo dusabwa. Nk’uwanjye kuva yahugurwa, asigaye akora neza yita ku bana, ntakibabwira nabi; mbona yarabaye umukozi ufite umutima wa kimuntu asigaye akunda abana nabo ntibakimutinya. Mbere bari bameze nk’abahahamutse, natahaga bandegera ariko ubu nsaga bakina.”

Nyiracumi Rachel ushinzwe gahunda mbonezamikurire y’abana batoya muri Help a Child Rwanda, avuga ko aya mahugurwa bayashyizeho kugira ngo afashe ababyeyi n’abana ndetse n’ababarera kandi bizeye ko ari igikorwa kizatanga umusaruro.

Agira ati “ubundi byakabaye byiza ko umuntu urera umwana yaba abifitiye ubumenyi, kuko aba mbere bunganira ababyeyi mu kurera abana ari abakozi bo mu ngo. Twizeye ko nyuma yo guhugurwa bizatanga umusaruro ku bakozi bo mu rugo ndetse no kubakoresha.”

Bamwe mu bakozi bo mu rugo bitabiriye amahugurwa yo kwita ku mwana (Ifoto/Munezero)

Uwicyeza Esperance ni umuyobozi w’ishami rishinzwe imikurire y’Umwana no guteza imbere uburenganzira bwe mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire y’Umwana (NCDA). Asanga intambwe yatewe izatanga umusaruro ku babyeyi no ku gihugu muri rusange.

Agira ati “Mu Rwanda dufite ikibazo cy’abana bagwingira, akenshi bigaragara ko bitanaterwa nuko twabuze icyo tubaha, ahubwo ari uburyo tutabitaho neza. Nko kutagira isuku ihagije, gukoresha amazi adasukuye, n’iyindi mico mibi ibangamira ubuzima bw’umwana. Niyo mpamvu aya mahugurwa ari ingenzi cyane.”

Akomeza avuga ashaka ko haba ubuvugizi ku buryo aya mahugurwa yagera kuri benshi kuko ari kimwe mu bisubizo byafasha abana gukura neza. Ikindi ngo ni byiza ko haharanirwa ibiganiro hagati y’umukoresha n’umukozi ku nyungu z’umwana.

Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu 2022, umuryango Help a Child wateye inkunga ibigo mbonezamikurire 323. Ukorera mu turere twa Bugesera, Ngoma na Rusizi, muri uyu mwaka ukaba ugiye gutangira gukorera no mu turere twa Gicumbi na Rutsiro.

Munezero Jeanne d’Arc

1 Comment

1 Comment

  1. Larisa

    March 18, 2023 at 13:38

    Abakozi mu ngo ni abantu b’ ingenzi ahubwo mwaratsinze bakwiriye kwiga ndetse bakanaminuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities