Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abayobozi bavangavanga indimi badindiza iterambere ry’abaturage

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Buhoro, Umurenge wa Karama mu karere ka Huye, basaba bamwe mu bayobozi b’inzego zitandukanye zibegera kuva ku ngeso yo kuvanga indimi z’amahanga n’ikinyarwanda mu mbwirwaruhame bageza ku baturage, kuko abaturage batabasha kumva ubutumwa bagenewe.

Ibi aba baturage babigarutseho ku munsi mpuzamaha wahariwe kuzirikana ururimi kavukire “Ikinyarwanda” wizihirijwe muri uyu murenge wa Karama nkahabaye sekuruza w’abasizi n’ubu hacyirangwa ubusizi. 

Mushimiyimana Emmanuel yavuze ko nk’ukuturage hari abayobozi baza mu gace atuyemo cyangwa yumva ku maradiyo batanga ubutumwa ntabwumve kubera kuvanga indimi abasaba kubihindura kugira ngo we na bagenzi be batagize amahirwe yo kwiga cyane kugira ngo bajye bumva indimi z’amahanga bumve ibyo bateguriwe nk’ubutumwa.

Ati ”Hari nk’igihe umuyobozi avuga ijambo ry’ikinyarwanda akavangamo n’izindi ndimi nk’eshatu z’amahanga umuntu yatangiye aryumva agasoza uramenya icyo ari kuvuga abayobozi bajyerageze natwe tujye twumva.”

Mukankusi na we waganiriye na Panorama yavuze ko iyo batumvise ubumwa kandi aribo babugenewe baba bahombye abayobozi babubategurira bakwiye kujya bakora uko bashoboye bakabwumva batabuvanze n’izindi ndimi.

Agira ati ”Byinshi bivugwa n’abayobozi bamwe na bamwe si njya mbasha kubyumva, gusa si ikibazo cyo kuvanga indimi tugira gusa n’inyandiko nyinshi cyane izo kwa muganga no mu mabanki ziratugora, harimo nyinshi zitaba mu Kinyarwanda. Abayobozi babidufashemo mu nyandiko banatubwira ibya twumva.”

Ibyo kudakoresha neza Ikinyarwanda, Perezida Paul Kagame abigarukaho kenshi. Ku wa 28 Werurwe 2023 ubwo mu kiganiro na ba Rushingwangerero “Intore z’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari”, yanenze abayobozi bitwara nk’aba “stars” bakagoreka Ikinyarwanda kugira ngo bagere ku cyo bashaka.

Yatsindagiye ko Ikinyarwanda ari ururimi abayobozi bagomba kumenya kandi bakarukoresha neza.

Yashimye abo mu nzego z’ibanze cyane cyane ab’utugari ko bo bazi Ikinyarwanda ariko asaba abayobozi bo mu nzego zisumbuye ho kumenya no gukoresha ururimi rw’igihugu cyabo.

Mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano iheruka Perezida Kagame yabigarutseho, yongeraho ko abitwaza amateka byumvikana ariko bitagombye guherana umuntu.

Anenze n’abandi bazi Ikinyarwanda bakivuga nabi mu buryo butarimo ikibonezamvugo nyarwanda.

Muri rusange Perezida Kagame yavuze ko kumenya Ikinyarwanda ari inshingano za buri Munyarwanda kandi ko kukimenya biri mu nyungu zabo.

Ururimi rw’ikinyarwanda ruvugwa mu ndirimbo yubahiriza igihugu “Rwanda nziza” aho mu gitero cya kabiri igira iti “Horana Imana murage mwiza, Ibyo tugukesha ntibishyikirwa, Umuco dusangiye uraturanga, Ururimi rwacu rukaduhuza…”

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities