Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, bashinja Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma wari umujandarume (Gendarme) ko ariwe watanze itegeko ryo kwica abatutsi, gushyiraho amabariyeri ndetse no gutsemba abana n’abagore bari bahungiye ku musozi wa Nyamiyaga n’uwa Nyabubare yo mu tugari twa Gacu na Mushirarungu.
Aba baturage bemeza ko iyo adatanga itegeko ry’uko abagore b’abahutukazi bajyanye abana iwabo bagomba kwica abo bana n’abandi bose bari barashatse mu bwoko bwahigwaga ariko bo badahigwa abana babo baba batarishwe ndetse n’abagore bari bafite abagabo batahigwaga bari kubasha kurokoka ariko nabo yerekanye ko bagomba kwicwa.
Ubuyobozi bukavuga ko guhisha abo bana bizabaviramo kurokora abana b’Abatutsi. Nyuma y’uko atangaje iryo jambo, ngo byatumye ababyeyi babambura abana babo barabica.
Umwe mu babyeyi waganiriye n’ikinyamakuru Panorama akaba ari w’Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA) mu murenge wa Rwabicuma, avuga ko Biguma yari amuzi ndetse akaba yaranamwiboneye mu gihe cya Jenoside, amwibukira ku magambo yavugaga.
Agira ati “Mu ijambo ntazibagirwa rye yavuze ubwo yakoreshaga inama kuri sitade, yagize ati ‘Iyo inzoka yizingiye ku gisabo bamenane nacyo, abo bagore b’abahutukazi bashatse mu batutsi bicwe, n’abana babo bicwe kuburyo umuntu azajya abaririza uko abana batutsi basaga bitabaye ibyo bazakura bajye mu nkotanyi nabo batwice”.
Avuga ko ibyo byose byazanywe na Biguma kuko Mushirarungu itari ifite gahunda yo kwicana. Nyuma y’iryo jambo baraye batotagura abana i Mushirarungu, bwakeye batwaye abana cumi na batatu icyo gihe.
Akomeza agira ati “Nk’abagore b’Abahutukazi bari barashatse Abatutsi, babonye ubwicanyi bukaze benshi bafashe umwanzuro bahungira iwabo aho bavuka. Nkanjye mu gihe cya Jenoside nari mfite abana barindwi bose nabajyanye iwacu, ariko nyuma Biguma amaze kuvuga iryo jambo bahise baza barabica”.
Uyu mubyeyi avuga ko atabona igihano asabira Biguma na bagenzi be, kuko imitima y’abarokotse igifite igikomere yatewe nabo babagize incike.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Biguma yahungiye mu Bufaransa mu Mujyi wa Rennes, aza no guhindura amazina ye yiyita Philippe Manier. Yatangiye gukorwaho iperereza mu 2015, aza gusubira muri Cameroun mu 2018 ari naho yaje gufatirwa abanza ku hafungirwa nyuma ajyanwa mu Bufaransa 2019. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa ku itariki ya 10 Gicurasi 2023, mu Rukiko rwa Rubanda (Cour d’Assises) ruri i Paris mu Bufaransa, rukazapfundikirwa tariki ya 30 Kamena 2003.
Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































