Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rwamagana: Ikigo nderabuzima cya Mwulire cyitezweho koroshya serivisi z’ubuvuzi ku baturage

Abaturage bo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Mwulire, bahawe ikigo nderabuzima (Centre de Santé/Health Centre) banemererwa ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo abazakigana bazarusheho guhabwa serivisi nziza, kandi bizoroshya ingendo zabavunaga kugira ngo bagere ku buvuzi bwiza.

Mu rwego rwo kwesa imihigo no kuyimurikira abaturage, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abafatanyabikorwa bako batashye Ikigo Nderabuzima cya Mwulire cyubatswe mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima.

Ku wa 29 Gicurasi 2023, hatashywe ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Mwulire, cyubatswe mu murenge wa Mwulire, Akagari ka Ntunga, Umudugudu wa Cyimbazi. Abaturage bavuga ko icyo Kigo nderabuzima kije kubaruhura ingendo bakoraga bajya gushaka serivise z’ubuvuzi ku bindi bigo nderabuzima bya kure nka Musha, Ruhunda cyangwa se ku bitaro bya Rwamagana.

Abaturage bo muri uyu murenge ubwo baganiraga n’ikinyamakuru Panorama bagaragaje ko bishimira ku kuba baruhuwe ingendo bajyaga bakora bajya gushaka ubuvuzi kure rimwe na rimwe bakahagirira n’ingorane zo kubura ababo cyangwa amacumbi.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro Ikigo Nderabuzima cya Mwulire mu karere ka Rwamagana (Ifoto/Munezero)

Kayinamura Yohani Bosco ni umuturage wo mu kagari ka Mushengi, umudugudu wa Kangaruye.  Yemeza ko iki kigo nderabuzima bahawe kiziye igihe, kuko boroherejwe ingendo bakoraga; gusa bakaba basaba abaganga kuzabaha serivise nziza.

Agira ati “Ubuyobozi bugize neza kuduha iri vuriro kuko twajyaga kwivuriza i Rwamagana. Hari kure kandi byanaduhendaga kujyayo, hakaba hari n’ubwo watahaga utavuwe bigasaba ko ejo uzasubirayo, waba udafite amatike ntujyeyo; noneho waba ufite umubyeyi wagiye kubyara kumugeraho bikagora. Umubyeyi umaze kubyara akenera byinshi, ariko byabaga ngombwa ko umwihorera. Hari n’abaturage bajyaga banga kujya kwivuza kubera gutekereza urugendo agiye gukora no kuba yahasanga abantu benshi yenda ntavurwe, bikarangira arembeye mu nzu. Ubu biradufashije tuzajya tugererayo igihe, ariko nanone turifuza ko bizajyana na serivisi nziza tuzajya duhabwa.”

Dusabimana Alice na we ni umubyeyi, avuga ko bajyaga bagorwa no kujya kuvuza abana ndetse no kuba wabyaraga abawe ntibakugereho, n’ukugezeho bikaba byamuhendaga ndetse n’ibyo akuzaniye bikakugeraho bitameze neza.

Agira ati “Nk’ababyeyi twavunikaga cyane mu gihe wabaga ufite umwana urwaye cyangwa wagiye kubyarira mu bitaro bya Rwamagana. Watindaga kugerayo, wanahagera ntuhite witabwaho kubera abantu benshi; iyo wabaga wabyaye kubona amazi yo koza umwana cyangwa ibyo kurya byagoranaga, kuko ubikuzanira yabaga aturuka kure bikanakugeraho bikonje bikagutera ikibazo mu nda. Ubu byoroshye kuko abawe bazajya bakugeraho ku buryo bwihuse n’icyo ushaka ukibonere igihe no kwitabwaho ntibizjya bitinda cyane kuko uba waziye igihe.”

Umuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, atangaza ko byari ikibazo kitari cyoroheye abaturage bo muri uyu murenge kubonera ubuvuzi ku gihe. Bityo ngo nk’ubuyobozi bakaba barihaye umuhigo wo kubaka iki kigo nderabuzima nyuma y’uko bigaragaye ko abatuye muri uyu murenge bagorwa no kubona serivise z’ubuvuzi zisumbuye.

Agira ati “Nk’uko mubizi ryari ivuriro ry’ibanze, rero ritanga ibyoroheje nka ‘consultation’ ni ukuza akavuga ibyo arwaye bakamukorera ibyoroheje bikarangirira ahongaho. Ntawashoboraga kuba yarwariramo ariko ubungubu serivise zitahabonekaga zizajya ziboneka, kuko iyo cyabaye ikigo nderabuzima kiba gifite buri kimwe cyose, indwara zose zishoboka zizajya zihapimirwa n’umubare w’abaganga ugiye kwiyongera kuko izo serivise zose zigenda ziyongera n’abaturage bakigana nabo baziyongera.”

Mbonyumuvunyi ashimira Abafatanyabikorwa n’abaturage, anagaragaza zimwe mu mbogamizi bagifite mu buvuzi nk’akarere.

Agira ati “Turacyafite imbogamizi mu buvuzi, ibigo nderabuzima bishaje harimo Ruhunda ishaje isakaro ku buryo bidakosowe abarwayi bajya bavirwa; tukagira n′ikigo nderabuzima cya Muyumbu kitagira inzu y’ababyeyi.”

Anatangaza kandi ko ikindi kibazo kibabangamiye ari umubare muto w’abaganga kandi abarwayi ari benshi kuko ku kigo nderabuzima cya Mwulire ku munsi cyakira abarwayi bari hagati ya 80 na 100.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachee, ashima Akarere ka Rwamagana kuba kesheje uyu muhigo, dore ko uyu murenge wari umwe mu mirenge itagiraga ikigo nderabuzima; mu Ntara y’Iburasirazuba hasigaye imirenge ibiri idafite ibigo nderabuzima ariyo Kazo na Karembo yo mu karere ka Ngoma.

Ku ngingo yo gutanga serivisi nziza ku baturage, atangaza ko hari gukorwa byinshi kugira ngo abazagana ikigo nderabuzima cya Mwulire bazarusheho guhabwa serivisi nziza. Agira ati “Serivisi nziza ihera ku ireme ry’abayitanga, imirimo yo gushyiramo abakozi nayo irakomeje, n’abataraboneka turi kubashaka. Ikindi ni ibikoresho, ibyinshi byarahageze, ibitarahagera biri mu nzira, imitangire ya serivisi tuzakomeza kuyikurikiranira hafi.”

Ikigo nderabuzima cya Mwulire gifite ubushobozi bwo guha serivisi abaturage 33,936 bo mu murenge wa Mwulire n’abandi bo mu tugari twa Cyarukamba na Kimbazi two mu murenge wa Munyiginya. Iki kigo nderabuzima cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 600.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities