Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rwamagana: Abafatanyabikorwa b’Akarere basabwa gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire y’abaturaga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, bushimira abafatanyabikorwa babo ku bufatanye buhoraho ariko bunabasabaa gukorera hamwe no kubafasha guhindura  imyumvire y’abaturage. Ibi biterwa n’uko hari aho usanga bataramenya  ko ibyo bakorerwa ari ibigomba kubafasha mu hazaza habo.

Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana (JADF) risabwa ko ibikorwa byabo byakomeza kwita ku kuzamura imibereho y’umunyarwanda muri rusange ndetse no guhindura imyumvire n’imibereho imibereho y’abaturage ba Rwamagana by’umwihariko.

Ni imurikwa ryo ku wa 7 Kamena 2023, ryitabiriwe n’ibigo bitandukanye byaba ibya Leta n’iby’abikorera, amashuri, imiryango itandukanye byo mu karere ka Rwamagana, bamwe mu baje kwerekana ibikorwa byabo bahimiwe bahabwa na za gihamya (certificates).

Umwe mu bafatanyabikorwa STEEL RWA yatanze amafaranga angana na Miliyoni 4 n′igice (4.500.000Frw) yo kwishyurira Mutuweli abaturage batishoboye 1500 bo mu murenge wa Munyiginya. 

Umutoniwase Divine akaba ari umwe mu bagenerwabikorwa ashimira JADF ibinyujije muri Réseau des Femmes ko yamubaye hafi igihe yari yacikirije amashuri amaze kubyara, ubushobozi bukaba buke. Bamwishyuriye amashuri ubu akaba ageze Kaminuza.

Agira ati “Ndashimira mbere na mbere Perezida w′igihugu cyacu nkongera  nkashimira Réseau des Femmes yanyishyuriye amashuri mu gihe nabonaga ntazongera gusubira kwiga maze kubyara. Yambaye hafi irampumuriza ingira n′inama kuko numvaga mfite ipfunwe ryo kuzasubira kwiga ndi Umubyeyi. Ubu ngeze Kaminuza ndiga neza ndatsinda, ibyo byose nkaba mbikesha ubuyobozi bwiza.” 

Uwayezu Valens, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana, avuga ko babonye umwanya wo kwisuzuma uhagije. Barebeye hamwe aho bazashyira imbaraga mu wundi mwaka, gufasha abatishoboye no kwita ku iterambere ry’umuturage no gufatanya n’akarere kwita ku bikorwa remezo harimo kubaka imihanda n′ibindi.

Agira ati “Mu isuzuma twikoreye twabonye ko hari ibyo tutajyaga twitaho kandi by’ingenzi. Twafashe umwanzuro ko buri mufatanyabikorwa wese, mu gihe ari gutegura umushinga azakorera abagenerwabikorwa aribo baturage. Agomba kujya ashyiraho ingengo y’imari izajya ikurikirana ibikorwa wakoze, kuko hari ubwo Umufatanyabikorwa wasanga akoze ikintu ahantu, ariko nyuma y’igihe ugasanga bya bindi yakoze byaragiye, ndetse nta n’icyo bimariye abaturage kuko babaga babifashe nk’iby’ako kanya gusa.  Ibyo twarabihagurukiye, mbere y’uko umufatanyabikorwa agiye gukora igikorwa tuzajya tubanza turebe neza niba hari uburyo yateganyije bwo kuzakurikirana ibyagezweho mbere y’uko uwo mushinga urangira n’icyo bisigiye abaturage”

Mbonyumuvunyi Radjabu, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, ashimira abafatanyabikorwa b’akarere, abasaba gukorera hamwe, kumenyana no gukorera ku ntego, no gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire y′abaturage.

Agira ati “Ndasaba abafanyabikorwa gukorera hamwe buzuzanya, bakorere ku ntego, banashyira imbaraga mu guhindura imyumvire y′abaturage, kuko hari nk′umuturage usanga yarahawe inka byagera nyuma ugasanga yarayigurishije. Ugasanga umufatanyabikorwa mu bikorwa byinshi yakoze ku muturage nyuma y’igihe ntacyo byamuhinduriyeho ubuzima. Niba ar’inka yahawe, nyuma y’igihe runaka yarayigurishije, akisubirira mu buzima bwe. Baturage bacu mureke intero ibe ari ya yindi “TUGUMEMO, TUGUMANEMO”.

Ibikorwa byakozwe na JADF 2022/2023 byatwaye ingengo y′imari ingana na Miliyari 9 na Miliyoni 200 z′amafaranga y′u Rwanda.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities