Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

IPRC Huye bibutse Abanyeshuri n’Abarimu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubuyobozi, abakozi mu ngeri zitandukanye, abarimu n’abanyeshuri ba IPRC Huye (Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro) n’abashyitsi mu ngeri zitandukanye bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abanyeshuri n’abarimu.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 15 Kamena 2023 muri IPRC Huye iherereye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.

Umuyobozi mukuru wa IPRC Huye (Principal) Lt Col Dr. Twabagira Barnabé, yavuze ko iyo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi baba bibuka abanyeshuri n’abarimu baguye aho ariho hose, amateka avuga ko iki kigo cyari icya gisirikare cyari gishinzwe guhiga abatusi ngo bicwe.

Ati “Twibuke twiyubaka dutekereza gukora byinshi byiza bizatuma Igihugu cyacu kigera aho twifuza, ntitwibagirwe na babandi bacu bazize uko bavutse.”

Mu buhamya bwatanzwe na Muzehe Gatera Laurent warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyari Butare, by’umwihariko akaba azi icyari ESO neza, yagarutse ku bumwe bwarangaga abanyarwanda mbere y’umwanduko w’abazungu n’icengera ry’amacakubiri n’ivanguramoko mu bantu, asaba urubyiruko gukomeza gukunda Igihugu kuko gifite amateka akomeye n’umwihariko w’ibyiza.

Ati “Ikigihugu mubona cyaciye mu bikomeye. Iriya myaka mubona n’ibinyejana n’ibinyejana, mwange ikibi, ikibi kibayara ibyo bintu by’amoko ni amabeshyo; nimukunde Igihugu, muharanire kugiteza imbere munahangana n’abirirwa bakwirakwiza amacakubiri ku mbuga nkoranyambaga.”

Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye urubyiruko gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwibuka kuko ari isoko yo gusobanukirwa.

Ati “Kwibuka ni amahitamo yacu nk’abanyarwanda. Rubyiruko mukomeze kwitabira gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muhereye kuzo mwegereye. N’ubwo tugifite ibibazo byinshi ariko hari ibyo twakagombye kwishimira nk’igipimo cy’ubumwe bw’abanyarwanda.”

Iri shuri rikuru rya IPR Huye ryubatse ahari hari ESO (Ishuri ry’abasirikare bakuru) abenshi mu baryigagamo bakaba bacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abandi bakaba barabihamijwe n’inkiko icyarimwe n’abayobozi babo binyuze mu bitero byagiye bigabwa mu bice bitandukanye by’icyari Butare n’ubwicanyi ku kigero gikabije.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2023, MINUBUMWE izashyira hanze igitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu majyepfo hakazaba harimo mayo icyahoze ari ESO.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities