Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imbamutima za Mukamazimpaka Françoise nyuma yo gusanirwa inzu na RPF-Inkotanyi/IPRC Huye

Mukamazimpaka Françoise umuturage wo mu karere ka Huye, mu murenge wa Simbi, Akagari ka Mugobore, Umudugudu wa Rugarama, yishimira cyane inzu yasaniwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri IPRC Huye (Special Cell). Ni igikorwa cyabaye ku wa 15 Kamena 2023.

Mukamazimpaka avuga ko iyi nzu yayibagamo ariko isaha n’isaha ashobora kuyipfiramo we n’abana be bane umugabo yamutanye, kubera ukuntu yari ishaje kandi yarangiritse.

Agira ati “Ni ibyishimo byinshi, sinabona uko mbivuga! Ndashima ishuri rya IPRC, ndashimira Imana. Kubera kutagira umuryango nuwo tubana n’amikoro make nabuze uko nasana inzu. Navuye muri iyi nzu njya gukodesha i Simbi mbona igiye kungwaho, ariko kubera kubura amafaranga muri COVID-19 nza kuyigarukamo. Nacuruzaga inyanya  ku buryo umuntu wese yabonaga ko izangwaho. Ubu ngiye gukora niteze imbere n’abana banjye babone aho bazajya babasurira.”

Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Huye (IPRC), Lt Col Dr. Twabagira Barnabé, atangaza ko iyi nzu ari ukwigomwa imishahara kw’abakozi, asaba uyu  umubyeyi kuzayitaho uko bikwiye.

Agira ati “Buriya iyo inzu ituwemo isa neza kurusha idatuyemo, iyo tubaye heza tuba dusubije za ntego RPF yihaye zo kugira ngo ituze abanyarwanda heza. Mukamazimpaka atubere ishisho ry’ibi bikorwa byiza ejo nitugaruka tuzasange iyi nzu isa neza, nibiba ngombwa n’akarange ajye akongeraho.”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Simbi, Ngiruwonsanga Innocent, asaba abaturage gukomeza gufata neza ibyo Leta ibagenera bikabafasha kubaho neza, kuko aribyo ibifuriza.

Agira ati “Dufate neza ibidukorerwa bitarangirika, iyo byangiritse birahenda. Françoise ni igihango ugiranye n’iri nshuri, ni igihango ugiranye n’Inkotanyi. Abana ubatoze gukubura, kwita ku nzu, abaturage hano dukomeze dufashe Françoise gutura neza muri ino nzu.”

Iyi nzu y’uyu mubyeyi yahiswemo gusanwa na IPRC Huye kuko yari imeze nabi cyane muri uyu mudugu w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wubatswe 1997. Yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 12 yatanzwe n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi muri IPRC Huye, ku bufatanye mu miganda n’abanyamuryango ba Simbi.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities