Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubyiruko bana bacu, mukomeze kwirinda ibiyobyabwenge kuko ejo hanyu ari heza _Guverineri Kayitesi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, asaba urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara n’urwo mu ntara y’Amajyepfo muri rusange, kwirinda kugendera mu bigare bibashora mu biyobyabwenge kuko ejo harwo ari heza.

Ibi uru rubyiruko rwabisabwe ku wa 26 Kamena 2023, ubwo mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Mugombwa, hasorezwaga ku rwego rw’Igihugu, ubukangurambaga bw’icyumweru bwahariwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Guverineri Kayitesi ati “Twikunde! Rubyiruko bana bacu nagira ngo mbibutse ko abashaka kubashora muri ibyo biyobyabwenge bagenda babasebya ngo muri abaturage, bakabereka ko udakoresheje ibiyobyabwenge utaba umusirimu, ni byiza ko mubamenya. Mwirinde ibigare bibi, inshuti mbi zishaka kubashora mu bibi, zikangiza ejo hanyu hazaza kandi ari heza.”

Dr. Iyamuremye Jean Damascene, Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC: Rwanda Biomedical Center) atangaza ko gukoresha ibiyobyabwenge bidindiza iterambere, abantu bafite ikibazo cyo kwikura ku biyobyabwe bagana ibigo by’ubuzima bagafashwa.

Agira ati “Hari ibigo byinshi by’ubuzima bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge, Huye na Ndera hasanzwe hari iyo servisi. Ababaswe n’ibiyobyabwenge bagane ibyo bigo, bahabwe ubufasha bongere babeho neza.”

Niyomugabo Janvier umwe mu bigeze gukoresha ibiyobyabwenge akaza kubireka, mu buhamya bwe, asaba urubyiruko bagenzi be gukomeza kwitwararika uwo ariwe wese ndetse n’icyo ari cyo cyose, cyabashora mu biyobyabwenge.

Agira ati “Nagiye i Kigali ngeze mu mashuri yisumbuye, kubera inshuti mbi nzakwishora mu gukoresha ibiyobyabwenge. Naje kujyanwa i Wawa ndahugurwa ndabireka, kuri ubu ndi guharanira kwiteza imbere; ndubatse mfite na resitora na kantine.”

Ubu bukangurambaga kuri iyi nshuro bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “IKUNDE! Ibiyobwabwenge byangiza ubuzima, tubyirinde”.

Mu rwego rwo gusoza ubu bukangurambaga hanarwanwa ibiyobyabwenge muri uyu murenge wa Mugombwa, hamenwe litiro zikabakaba 50 z’inzoga z’inkorano zitemewe zari kuzakomeza kwangiza abiganjemo urubyiruko.

Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB igaragaza ko mu mwaka wa 2018/19 abakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge bari 6067, mu 2019/2020 iyi mibare irazamuka igera kuri 6759.

Mu 2020/2021 abakurikiranywe bagabanutseho gato bagera kuri 5733. Umwaka wa 2021/2022 aba bantu bongera kuzamuka kuko hafashwe 6608.

Muri aba bose, abafashwe bari munsi y’imyaka 18 bageraga kuri 744 bangana na 3%; abari hagati y’imyaka 18 na 30 bari 14.765, bangana na 58,7%. Abakurikiranywe bari hejuru y’imyaka 30 bo bari 9658 bangana na 38,4%.

Muri rusange abagore bari 3732 bahwanye na 14,8% naho abagabo bari 21.435 bangana na 85,2%.

Mu biyobyabwenge byafashwe harimo ibiri mu rwego ruhambaye nka cocaine, heroine n’urumogi. Hafashwe kandi n’ibindi nka mayirungi, shisha, rwiziringa na electronic cigarette.

Ibiyobyabwenge byoroheje byafashwe harimo inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Imibare RIB yasesenguye mu myaka ine igaragaza ko ibiyobyabwenge byiganje mu bantu bari hagati y’imyaka 18 na 30, biganjemo urubyiruko ruri mu mashuri.

Mu gihe umubare munini w’abanyarwanda kuri ubu ari urubyiruko, ntiruhwema kugirwa inama yo kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge bitandukanye.  Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu 2018 bwagaragaje ko 1.2% by’Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 24-65 bari bafite ikibazo cy’ubusinzi naho 0.3% by’Abanyarwanda bose bafite uburwayi buterwa no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu ngeri zitandukanye.

Muri ubu bushakashatsi kandi aka karere ka Gisagara kasorejwemo ubu bukangurambaga kari mu myanya itatu ya mbere mu turere turimo abantu benshi bafite ibibazo byo mu mutwe, bikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities