Abakozi b’umurenge wa Kansi mu karere ka Gisagara, abahagarariye ibyiciro byihariye, abahagarariye itorero ADEPR, IBUKA, ibigo bitanderabuzima, ibigo by’amashuri n’abandi baturage mu ngeri zinyuranye bifatanyirije hamwe mu gikorwa cyateguwe n’Umurenge wa Kansi cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe, nka rumwe mu nzibutso zibumbatiye amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa gukomeza kumenya iyo bava n’aho berekeza.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 01 Nyakanga 2023 ku rwibutso Jenoside rwa Murambi ruherereye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yabasabye abasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi gukomeza kuzirikana aho bava n’aho berekeza mu rugendo rwo kubaka igihugu nyuma y’amateka babonye.
Agira ati “Urinde, urihe, urajyahe, urakora iki? Iyo utiyizi ntubashe gusubiza ibi bibazo; ugira ibibazo. Buri wese akwiye kwibaza uruhare rwe mu kubaka igihugu cye nyuma y’amateka twabonye. Imana yaradufashije ibisigaye ni ibyacu”.
Akomeza agira ati “Yerusalemu bavuga ni ukugira heza aho utuye. Twibukeko Gisagara turi ihuriro ry’abanejejwe n’ibyo bagezeho biyushye akuya.”
Tuyirangamire Marie Josee, umwe mu basuye urwibutso, yavuze ko ibyo yabonye byamubereye isomo, yiyemeza gukomeza gusobanurira ukuri abagipfobya Jenoside.
Agira ati “Uru ni urugendoshuri, nize byinshi nk’urubyiruko, ngiye guhera kuri bagenzi banjye batarabasha kugera aha, ndusheho kubasobanurira amateka n’ukuri kw’ibyo nabashije kubona. Ni ukubaha ubuhamya bw’ibyo nabonye ngamije ko ibyabaye bitazongera.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent, yagaragaje ko iki gikorwa gifasha mu gusobanurira amateka, cyane cyane urubyiruko, kandi abitabiriye bakaba bafite inshingano yo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Agira ati “Hitezwe umusaruro mu baturage bashyize hamwe, barangwa n’ubumwe, baharanira iterambere nyuma yo gusura uru rwibutso.”
Iki gikorwa cyo kwibuka hanasurwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, kuri iyi nshuro cyitabiriwe n’abantu 117 bari mu ngeri zitandukanye. Gikozwe gikurikira icyabaye mu 2022 cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’inzu ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku Kimihurura, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.





Rukundo Eroge









































































































































































