Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gigasara: Ibiro by’akagari byuzuye babigizemo uruhare bigiye kubakiza gusiragira baka serivisi

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Sabusaro, Umurenge wa Kansi mu karere ka Gisaga, barishimira ibiro bishya by’akagari bubakiwe ariko na bo babigizemo uruhare, nyuma yo kumara igihe mu icumbi naryo ryari iyo bigwa.

Bavuga ko bigiye kubafasha kubonera serivisi hafi bizabafasha kubona  uko bakora indi mirimo badafashe umwanya wose bajya ku biro by’akagari.

Ibi aba baturage babitangarije Panorama ku wa 04 Nyakanga 2023 ubwo baganiraga nyuma yo gutaha ibiro bishya b’akari ka Sabusaro ku wa 03 Nyakanga 2023.  

Niragire Jacqueline utuye mu mudugudu wa Gikore, avuga ko kwitabira inteko rusange y’abaturage no kubona serivisi byamugoraga n’abaturanyi be ariko ubu bikemutse.

Agira ati “Kuri ubu aho akagari kubatse ni mu mudugudu uri hagati na hagati, aho akagari kari gacumbitse ni kure ibikorwa byaberaga ku kagari na serivisi kubibona byari bigoye, twabigizemo uruhare kandi ubuyobozi bwacu bwiza bwatubaye hafi.”

Munyankiko Jean de Dieu uzwi nka Karinganire avuga ko ari ibyishimo byinshi kuba babonye akagari hafi, ashimira unuyobozi bw’umurenge n’akarere bubumva.

Agira ati “Ndi umucuruzi, nk’ubu tugiye mu bihe byo kuvugurura amazu ariko aho akagari kahoze ni kure, kugerayo ngo twake ibyangombwa twubake byatugoraga cyane, ariko ubu birakemutse, abaturage bose ndabashimira twaritanze dukomeze aho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori byo gutaha ku mugaragaro aka kagari ka Sabusaro, ashimira abaturage bo muri aka kagari uburyo bishatsemo ibisubizo, abasaba gukomeza no kwita kugufumbira neza imyaka bahinze bifashishije inka boroye.

Agira ati “Tubashimiye uburyo mucyeye kandi no kuba mwaroroye inka muri aba mbere kandi turabashimira byinshi ubwanyu bibateza imbere birimo kongera umusaruro w’ibyo mukora, kwishakamo ibisubizo ndetse n’ibindi. Ubutaka bwacu ntibwiyongera, ikiyongera ni umusaruro ubuvamo bikomotse ku buryo twabufumbiye neza. Abanyarwanda turi beninama, benimigisha nta mpamvu yo kudakira dufite ubuyobozi bwiza.”

Aka kagari katashywe kubatswe ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bw’akarere binyuze mu miganda inyuranye y’abaturage, nyuma yaho akagari kabo kakoreraga mu nyubako bari baratijwe n’icyahoze ari Poste de Santé. Aka kagari ka Sabusaro gatuwe n’abaturage 5,461 bari mu ngo 1,132 kakaba kagizwe n’imidugudu 6.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities