Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Guverinoma irasabwa gushyiraho igiciro fatizo ku masoko yo gukora isuku n’isukura

Ihuriro ry’ibigo bikora isuku n’isukura mu Rwanda, ASCCOR (Association of Cleaning Companies of Rwanda), basaba ko Guverinoma ikwiye guca akajagari kaba mu masoko y’isuku, hashyirwaho igiciro fatizo mu rwego rwo kurinda ba Rwiyemezamirimo ndetse na Leta ibihombo.

Ibi abagize iri huriro babivuga bashingira ku kuba mu masoko y’isuku n’isukura hakigaragaramo guta imirimo, kwambura abakozi ndetse na serivisi zitari nziza bitewe n’uko hari abica amasoko, babona bahombye bakayata cyangwa bakambura abakozi.

Nyaruhirira Alice Ladouce ni Perezida wa ASCCOR, by’umwihariko akaba ari Umuyobozi Mukuru wa Kampani ikora isuku n’isukura ya CALL ME Ltd. Avuga ko guhurizahamwe byabafashije guhuza ijwi kugira ngo bafatanye gushaka ibisubizo by’ibibazo bikunze kugaragara mu kazi k’isuku n’isukura.

Nyaruhirira Alice Ladouce ni Perezida wa ASCCOR, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Kampani ikora isuku n’isukura ya CALL ME Ltd (Ifoto/Panorama Media)

Mu bibazo bavuga bahura na byo harimo kuba amasoko menshi ajyanye n’isuku n’isukura harimo kuba nta giciro fatizo kigaragara muri urwo rwego, bituma hari amasoko apfa kubera abashyize hasi ibiciro ariko ntibashobore kuyarangiza, cyangwa bagatanga serivisi mbi bikitirirwa ibigo byose bibarizwa muri icyo gice.

Agira ati “Turaganira n’inzego za Leta zidufite mu nshingano kugira ngo turebere hamwe icyatuma serivisi dutanga irushaho kunoga. Dufite inzitizi nyinshi duhura na zo zishingiye ku buryo bwo kwishyurana, inguzanyo mu mabanki n’ibindi. Hari ikindi kibazo cy’abo duhurira mu masoko batujuje ibyangombwa bituma bagusha amasoko. Twifuza ko bijya ahabona bakemera ko ababarizwa muri uru rwego bagombye kujya bakwa n’icyemezo cy’uko bari mu Ihuriro. Bizagabanya akajagari mu masoko y’isuku n’isukura.”

Akomeza agira ati “Abategura amasoko hari byinshi birengagiza kandi ibiciro ku isoko bihora bihindagurika, ushaka isoko na we ntarebe ko agomba kugura ibikoresho byazamutse, imyenda y’abakozi ijyanye n’akazi bakora, ugasanga biviramo abakozi kwamburwa. Abategura amasoko rero ntibita ku kureba uko isoko rihagaze. Usanga hari na ba Rwiyemezamirimo batanga igiciro gito kugira ngo babone isoko, bamara kuritsindira bagasanga bidahura n’ibiciro biri ku isoko, biviramo kurita ryamunaniye cyangwa se kwambura abakozi kugira ngo akunde arirangize.”

Me Ndayobotse Silas, Umuyobozi Mukuru wa RDA avuga ko ibiciro bigenderwaho mu gutegura amasoko y’Isuku n’Isukura byagombye kugenwa hagendewe uko isoko rihagaze.

Me Ndayobotse Silas, Umuyobozi Mukuru wa RDA (Ifoto/ Panorama Media)

Agira ati “Iyo nta biciro fatizo biriho, umuntu atanga isoko akurikije uwatanze ibiciro bito nk’uko Itegeko rigenga amasoko ribiteganya; ariko ahangaha birengagiza ko uwatanze ibiciro bito aba agomba gushaka ibikoresho ndetse no guhemba abakozi akurikije uko isoko rihagaze. Icyo gihe iyo nta giciro fatizo gishingirwaho niho uzasanga uwahawe isoko kubera ko yatanze igiciro gito, nabona azahomba azahitamo kwambura abakozi kandi ari batuma isoko rigenda neza, cyangwa ahitemo kurisiga yigendere Leta na yo ihombe itanga irindi soko cyangwa se atange serivisi itanoze kugira ngo rikunde rirangire. Ikibazo ni uko iyo mikorere mibi itwererwa bose.”

Umuganwa Jolly, Umuyobozi wa Clean World Enterprises Ltd, avuga ko ku isoko ibiciro bizamuka cyane, kandi ibigo bitanga amasoko bikigendera ku itegeko rivuga ko isoko rihabwa uwatanze igiciro gito kandi yujuje ibisabwa.

Umuganwa Jolly, Umuyobozi wa Clean World Enterprises Ltd (Ifoto/ Panorama Media)

Agira ati “Ushingiye ku itegeko buri wese aharanira kubona isoko ariko hatagendewe ku biciro biri ku isoko. Ibi bituma wa muntu watanze make, iyo ageze ku isoko biramugonga bigatuma hari serivisi atanga ari igice, abakozi bakagenda, bigatuma wa Rwiyemezamirimo akora nabi. Hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kureba n’ibiciro upiganwa yatanze ko bihura n’uko bihagaze ku isoko, ntiharebwe uwatanze igiciro gito gusa. Byose biterwa no guharanira gushaka isoko gusa. Twifuza ko hashyirwaho ibiciro fatizo kandi utanga isoko akagaragaza ibizakenerwa byose, kandi agasuzumana ubushishozi ibiciro upiganwa yatanze.”

Nkurunziza Jean Marie, Umuyobozi Mukuru wa Strong Supply and Business Ltd, avuga ko hakiri ibikwiye kunozwa mu masoko y’isuku kugira isura nziza y’igihugu ikomeze kugaragara.

Nkurunziza Jean Marie, Umuyobozi Mukuru wa Strong Supply and Business Ltd (Ifoto/ Panorama Media)

Agira ati “Ibijyanye n’amasoko biragenda bisubira inyuma kandi ubumenyi bw’abarimo na bwo ugasanga budahagije ngo barusheho kunoza ibyo bakora. Turashaka kwegera Guverinoma ngo hashyirweho ibiciro fatizo ku masoko ku buryo ibiciro bijya mu mapiganwa bijyana n’ibiri ku isoko. Iyo umuntu atsinzwe ipinganwa inshuro ebyiri cyangwa eshatu, ibiciro abitura hasi kugira ngo abone aho akora ariko bikagira ingaruka nini bitewe n’uko ibiciro bihagaze ku isoko, kuko bizamuka umunsi ku munsi. Hashyirweho ibiciro fatizo bitewe n’aho isoko riri ariko kandi bizashingirwe ku bushakashatsi inzego bireba zose zifatanyije.”

ASCCOR ni Ihuriro ry’abafite ibigo bikora isuku n’isukura mu Rwanda, yashinzwe mu 2010, hanyuma mu 2014 bashyizeho amategeko shingiro ari nayo yabahesheje ubuzimagatozi. Bibumbiye hamwe hagamijwe guhuza amaboko no kugira ijwi rimwe, kugira ngo imirimo y’isuku n’isukura irusheho kunozwa kandi ibibazo byabo babone uko babigeza ku bashinzwe.

Abanyamuryango ba ASCCOR bashyira umukono kuri amwe mu mategeko abagenga (Ifoto/ Panorama Media)
Abanyamuryango ba ASCCOR mu matora y’inzego zibayobora (Ifoto/ Panorama Media)

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities