Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kicukiro: Umurenge wa Kanombe watashye inzu mberabyombi yubatswe n’abaturage

Abaturage b’uyu murenge kimwe n’ahandi mu gihugu hose ku wa 04 Nyakanga 2023 ishema n’isheja barikumwe n’ubuyobozi bw’akarere n’umujyi wa Kigali bifatanyije mu kwishimira ibyagezweho ku bikorwaremezo birimo imihanda ya Kaburimbo n’inzu mberabyombi izajya ikorerwo inama no gukoreramo ibirori.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, agira ati “Kuri uyu munsi twizihiza ku nshuro ya 29 isabukuru yo kwibohora, nshimire abashinzwe umutekano; Ingabo na Poilisi by’umwihariko, tubashimira ubutwari bagize n’ubwitange bagize mu ishyaka no gukunda igihugu, bigatuma igihugu cyacu gikomeza kwitwa u Rwanda. Nta gushidikanya rero ko ibyo tugezeho byose aribo tubikesha ariko n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika.

Kuri uyu munsi muri Kanombe, turishimira ibikorwa twagezeho by’umwihariko nk’uko insanganyamatsiko y’uyu munsi ibivuga, ko kwibohora ari isoko yo kwigira. Abaturage b’Umurenge wa Kanombe, rero baranzwe no kwigira mu nkingi zose mu nkingi zose dushingiraho twubaka igihugu cyacu.”

Abatuye Umurenge wa Kanomb bishyize hamwe batanga inkunga yo kubakira abatishoboye ingana na miliyoni 6.8 Frw, hubakwa inzu ya miliyoni 25 Frw yubakiwe umuturage utishoboye ku bufatanye n’indi mirenge. Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, mu rwego rwo kwigira, hafashijwe abagore b’amikoro make bahabwa imashini 25 zidoda, bakodesherezwa n’aho bakorera mu gihe cy’amezi 6 byose bifite agaciro ka miliyoni 3Frw, nabyo biri mu bikorwa byatashye kuri uyu munsi mukuru wo kwibohora.

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’umurenge wa Kanombe n’abaturage, batanze 61.000.700Frw, biyubakira inzu mberabyombi y’umurenge n’imihanda ingana na kirometero 4 mu tugari twa Rubirizi na Kabeza.

Mu ijwi ry’abaturage b’Umurenge wa Kanombe, barifuza kubaka inyubako nshya ijyanye n’igihe igezweho Umurenge uzajya ukoreramo, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukaba busabwa gutera inkunga iki gikorwa bakajyanamo n’abaturage.

Rutayisire Wilson mu izina ry’abaturage b’Umurenge wa Kanombe agira ati “Umunsi nk’uyu icyo utwibutsa ni ukugira ubuzima bufite icyerekezo, bugira aho buva n’aho bugana. Ni yo mpamvu ushobora kwizihiza kwibohora ariko nta cyerekezo ufite, ntaho waba ugana.

Icyerekezo tuvuga ni icyashyizweho na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, yashyizeho imirongo migari igomba gukurikizwa kugira ngo u Rwanda ruve aho rwari ruri mu icuraburindi, rutere imbere tugire icyo twigezaho.

Icyo cyerekezo cyashyizwe mu nkingi eshatu arizo Imibereho myiza, Ubukungu n’imiyoborere myiza. Mu bumwe bw’abanyarwanda ibyagezweho ni byinshi kuko leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yahisemo kugarura ubumwe bw’abanyarwanda tukongera kuba umwe.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa bugaragaza ko bugeze ku gipimo cya 94.7% mu gihe mu 1994 twari tukibona mu ndorerwamo y’abahutu abatwa n’abatutsi, ubu tukaba twibonamo umwe, tukaba twibonamo ubunyarwanda tukaba tubanye mu mahoro duhuriye muri “NDI UMUNYARWANDA.”

Dukomeze twiheshe agaciro twihesha n’ishema ryo kwitwa umunyarwanda. Kuko hari igihe kwitwa umunyarwanda byari igisebo bizwi n’ababaye impunzi. Imitangire ya service ku murenge wacu wa Kanombe iratangwa neza kandi irarushaho gushyirwa ho imbaraga mu rwego rwo kongera umusaruro.

Icyo dushimira imiyoborere myiza idufasha kwikorera bimwe mu bikorwaremezo tukabigiraho uruhare tukanarinda ibyo twagezeho tukabicunga neza. Dushyigikiye imiyoborere myiza iduha imibereho myiza kandi tuzafatanya gushyigikiro umutekano no kubungabunga ibyagezweho.”

Mutsinzi Antoine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro agira ati “urebye uko twicaye hano hari abo mu nzego nkuru z’igihugu zitandukanye baje nk’abaturage kwishimira ibyo twagezeho, mu mudugudu aho dutuye, mu murenge, mu karere aho dutuye ubundi ntibisanzwe.

Uyu munsi ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma nk’abaturage tukareba ibyo twagezeho, turashimira byimazeyo abaturage b’Akarere ka Kicukiro. Aho hari bamwe mu baturage usanga bafite ishyaka aho umuntu atanga miliyoni eshatu akuye mu mufuka we kugira ngo hakorwe umuhanda, usibye mu Rwanda nta handi nzi byabaye.

Uko abantu bagenda bumva ko kwibohora icyo aricyo niko bagenda bumva n’uruhare rwabo mu guteza imbere igihugu cyabo cy’u Rwanda, imihanda yubatswe muri Kanombe ku bufatanye bw’abaturage n’inkunga y’abafatanyabikorwa bingana na miliyoni zisaga 150Frw.

Iyo turebye muri Kicukiro dusanga mu myaka itatu gusa abaturage bamaze kubaka imihanda y’ibirometero birenga10 mu mirenge itandukanye, ubwo ni bwa budasa bwacu bw’Abanyarwanda bikaba ari ibyo kwishimira mu myaka 29 urebye aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze buri mwaka muri buri nkingi.

Uku rero niko kwibohora nyakuri aho umuturage yumva uruhare rwe mu kugena ibimukorerwa, uruhare dufite nk’abayobozi ni ugufatanya n’abaturage. Cyane iyo twizihiza umunsi wo kwibohora ni umwanya myiza wo gutekereza kuri buri wese, icyo waba ukora icyo aricyo cyose uwo waba uriwe wese, gutekereza ku ruhare rwawe mu gusigasira ibyo twagezeho, gutekereza ku ruhare rwawe mu gukomeza iterambere n’umuvuduko igihugu cyacu kigezeho.”

Rubingisa Pudence umuyobozi w’umujyi wa Kigali agira ati “Uyu ni umunsi wo kuzirikana ubutwari bwa FPR Inkotanyi, tukibuka abamennye amaraso yabo kugirango u Rwanda rugire amahoro. Ubu ndabwira cyane cyane urubyiruko rwacu aho rugomba gutekereza ko ababohoye igihugu ko bamwe baretse amashuri abandi bareka akazi bajya ku rugamba rwo kubohora igihugu cyacu, abenshi bari mu myaka 25 basize byose kugira ngo babohore igihugu cyacu arirwo Rwanda twishimira ubu.

Ubu ndashimira Akarere ka Kicukiro ko ari ko katangije igitekerezo cyo kwikorera imihanda bigenda bisakaza n’ahandi ndetse natwe nk’abayobozi twagize gahunda yo guhindura imitekerereze, kuko abaturage bafite inyota mu iterambere tujyanemo nibyo muri kubona ubu.

Turimo gukora ku buryo bwo koroshya serivise ku mpande zose cyane twongera ibikorwaremezo harimo amashuri, ibigo nderabuzima n’ibindi. Tuzihutisha serivisi cyane cyane hagendewe ku ikoranabuhanga no guhuza ibikorwaremezo. Twifuza ko mu ku bungabunga ibyo tumaze kugeraho twareba uburyo bwo gushyira urubyiruko imbere, abikorera bamaze kubigiramo uruhare runini bazamura imyumvire yarwo bakaruha n’akazi. Abavutse muri iyi myaka 29 ubu hariho abibaza byinshi babaza bati ‘Habaye iki mwarokotse iki? Iyo tutabasobanuriye ayo mateka babifata mu buryo bworoshye.

Iterambere ry’uyu mujyi mubona ririmo kwihuta ibarura rimaze kugaragaza ko mu myaka10 hiyongereye abaturage bageze kuri miliyoni 1.7 mu myaka itatu iri imbere tuzaba tugeze kuri miliyoni 3.8, birasaba ko rya genamigambi buri muturage wese abigiramo uruhare. Twirinde rero icyadusubiza inyuma tubirebera mu ndorerwamo y’igihe kinini, dukomeze twishimire ibyo twagezeho dushyira imbere mu kubibungabunga no gutera indi ntambwe isumba ibyo tumaze kugeraho.”

Nzeyimana Viateur  

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities