Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imbamutima z’abanyeshuri ba Mère du Verbe basuye Ingoro Ndangamurage

Abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Mère du Verbe riherereye mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali biga mu mwaka wa Gatandatu bishimiye cyane gusura ingoro ndangamurage w’u Rwanda zo mu ntara y’Amajyepfo, bakabona ibyo bajyaga bumva byinshi n’ibyo bigaga batarabibonesha amaso.

Ibi aba banyeshuri babitangarije Panorama ku wa 07 Nyakanga 2023 nyuma yo gusura Inzu ndangamurage y’Abami iherereye i Nyanza mu Rukari n’inzu ndangamurage y’imibereho y’Abanyarwanda iherereye mu karere ka Huye.

Tuyishime Elysa nyuma yo gusura ingoro z’umurage yavuze ko hari yari yarize mu masomo atandukanye atari azi yabibonye bizamufasha kubona intsinzi.

Agira ati “Uburiri bw’umami (igisasiro) narabwumvaga ariko ntarabubona ariko ubu nabubonye nibindi byanshimishije bizamfasha gutsinda ndabizi”.

Hirwa Elizabeth na we yavuze ko yari afite amatsiko ya byinshi yiga atarabibona gusa abibonye yiteguye gutsinda.

Agira ati “Nabonye ibisabo, inzu ya kera, inkingi y’imbabazi n’ibindi, mwabonye ko nagendanye ikayi nanditse nzakomeza kubisoma ndizera ko nzatsinda.”

Abarezi muri iki kigo cya Mère du Verbe, Nyiranziza Valentine na Mujyambere Protais bavuga ko hari ibyo abana babazaga bakabasobanurira ariko ntibabone ibyo babereka ariko babibonye.

Nyiranziza agira ati “Isomo ry’ikinyarwanda nigisha hari ibyo abana bambazaga simbashe kubibereka ariko bibonye kandi bizabafasha kubisubiza babizi.”

Mujyambere agira ati “Gusura ahari ibimenyetso by’amateka bifasha abana kumva neza ibyo bigishijwe mu magambo noneho bakabibona n’amaso. Nk’abana biga kandi batuye mu Mujyi ni amahirwe kuko hari byinshi baba batazi.”

Umuyobozi w’ishuri ribanza ryigenga rya Mère du Verbe, Habiyambere Stany, atangaza ko uru rugendo rwateguwe kugira ngo abana bitegura ikizamini babashe kubona ibyo bize mu kinyarwanda n’isomo ry’imbonezamubano (social studies) ndetse bakanaruhuka mbere y’uko bakora ibizamini bya Leta.

Agira ati “Ibi dukoze bitanga umusaruro tuwubona iyo amanota y’ibizami yasohotse kuko aba banyeshuri bitegura ikizami gisoza amashuri abanza. Tuzakomeza no kwagura kugeza kubari mu myaka yo hasi.”

Abanyeshuri bo mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza mu ishuri rya Mère du Verbe bitabiriye uru rugendoshuri basaga 33 harimo abakobwa 17 n’abahungu 16 n’abarezi barindwi.

Aba banyeshuri mu nzu ndangamurage ebyiri basuye beretswe inzu ya Kambere Umwami yabagamo, Kagondo y’inzoga n’iy’amata, ingoro y’umwami Mutara III mu Rukari n’ibyumba bitandatu bigize imurika harimo icyo imyemerere, ibikoresho by’ubuhinzi n’ibindi i Huye.

Uru rugendoshuri rwabaye kuri iyi nshuro hasurwa inzu ndangamurage w’u Rwanda zitandukanye ni ngarukamwaka, aho abanyeshuri biga muri iki kigo cy’amashuri abanza mu mwaka wa Gatandatu basura ingoro z’umurage w’u Rwanda zo mu majyepfo. Ikigo giteganya ko n’abo mu yindi myaka bajya basura ingoro ziri i Kigali, byose bigakorwa ku bufatanye bw’ishuri n’ababyeyi.

Iki kigo kiratsindisha bikomeye kuko iyo urebye imitsindire y’abana mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu mu myaka itatu iheruka batsinze 100%. 2021/2022 muri GI harimo abana 34/38 na ho GII harimo gusa abana 4/38 bakoze ikizamini. Mu mwaka wa 2020 muri GI harimo abana 28/30 na ho muri GII harimo gusa abana 2. Mu mwaka w’amashuri wa 2019 mu bana 52 bakoze ikizamini, GI harimo 49 na ho GII hakabamo abana 3 gusa.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities