Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe:  Abaturage basabwa kunyurwa n’ibyemezo ku bibazo byakemuwe

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Mbazi basabwe kunyurwa n’ibyemezo ku bibazo byakemuwe ntibabibaze abandi bayobozi kandi byarafatiwe imyanzuro ndakuka.

Ibi aba abaturage babisabwe na Habimana Thaddee, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ku wa 18 Nyakanga 2023, ubwo mu karere ka Nyamagabe hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza no gukemura ibibazo by’abaturage.

Habimana agira ati “Uku kwezi tugushyirago kugira ngo tubegere tubakemurire ibibazo. Mugirire icyizere inzego z’ubutabera n’izo ubuyobozi ku kibazo gikemuwe, munyurwe ntimukagihe undi muyobozi wese mubonye ngo yongere agikemure kandi cyarafatiwe umwanzuro ndakuka. Imanza zirahenda, zitwara umwanya; mwirinde gusiragira, gusa niba umuntu mu rwego rumwe atanyuzwe yajya no mu rundi rwisumbuye ariko atari ukutanyurwa nk’uko byagiye bigaragara.”

Nyinawuntu Donathile umwe mu baturage ikibazo cye cy’umurage avuga ko yahawe na nyina cyahawe umurongo yishimiye ko abayobozi bamwegereye bakamwumva.

Agira ati “Nishimiye kwegerwa n’abayobozi bakanyumva kandi ndizera ko mu gihe cya vuba iki kibazo kiba gikemutse, umubyeyi wanjye namara kumpa irage ryanditse.”

Mugambira Jean Marie Vianney na we ikibazo cye cy’impano y’isambu yahawe na mukuru we yari yagejeje ku muvunyi, yavuze ko kwegerwa agafashwa gusobanukirwa no kuvugana n’urwego rw’umuvunyi uko ikibazo cye cyakemuka vuba bimufashije, kandi yize ko vuba bishoboka kiba gikemutse kirangiye.

Agira ati “Mfite ikibazo cy’isambu nahawe nk’impano na mukuru wanjye. Aba bayobozi badusuye bampamagariye ku muvunyi aho ikibazo kigeze. Ubu ngiye kwandikira umuvunyi nibutsa, ndizera ko nzasubirana ibyo nanyazwe, mfitiye icyizere ubuyobozi.

Biteganyije ko uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza no gukemura ibibazo by’abaturage mu karere ka Nyamagabe kuzarangira abayobozi b’akarere bageze mu mirenge yose igize akarere uko ari 17 inshuro ebyiri, aho kuzarangira ku wa 31 Kanama 2023.

Mu mirenge itatu ariyo; Mbazi, Gasaka na Cyanika iki gikorwa cyakorewemo kuri uyu munsi hakemuwe hanahabwa umurongo ibibazo haherewe ku byashyikirijwe Perezika Kagame ubwo yasuraga akarere ka Nyamagabe aho biri, ibyagejejwe ku rwego rw’umuvunyi, abadepite n’akarere.  

Mu murenge wa Mbazi Panorama yagezemo hahawe umurongo ibibazo byiganjemo ibyo izungura, imiturire, ubutaka n’ibindi bisaga 41 n’ibyifuzo by’abaturage kuri Leta n’ibibazo bishya byahawe umurongo bisaga 9 ibindi 4 bihabwa igihe cyo gukemurirwa. Mu bibazo byagombaga gukemurwa hakaba hari n’ibyasanzwe byarakemutse bisaga 7 muri 41.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities