Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyamakuru bakorera mu Majyepfo bahuje imbaraga mu guhindura imibereho y’abaturage

Abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye bakorera mu ntara y’Amajyepfo bishyizehamwe basura kandi banaremera inka umuturage wo mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Rwoga warokotse Jenoside yakorewe abatusti mu 1994. Si inka batanze gusa kuko bongereye igishoro ku muturage ukora ubucurizi ahereye ku kamafaranga 500. Ni ibikorwa byabaye ku wa 18 Nyakanga 2023 mu karere ka Ruhango.

Sendakize Joseph waremewe inka yavuze ko yishimiye kugabirwa kandi bigiye kumufasha kubona ifumbire agahinga akeza, akiteza imbere; cyane cyane agahindura imibereho.

Agira ati “Ndishimye, nahingaga sineze kubera ikibazo cyo kutagira ifumbire. Mbere nifuzaga gutunga inka nkayibura kubera kubura ubushobozi ariko ubu birakemutse. Ubu nzatera imbere, ngiye kubona ibyo kurya bihagije. Ndashimira abanyamakuru bagiye gutuma anywa amata n’umuryango.”

Muhizi Elisé, Umunyamakuru w’umuseke, mu izina ry’abanyamakuru bo mu majyepfo bateguye bakanashyira mu bikorwa ibi bikorwa, avuga ko iki gikorwa cyo kugabira umuturage cyateguwe abanyamakuru bagamije kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage.

Agira ati “Usibye gutara inkuru twatangiye no kujya tugira uruhare mu iterambere ry’abaturage. Ni igikorwa kigiye gukomeza, buri mwaka tuzajya tugabira umuturage mu karere. Buri wese icyo akora yishyire hamwe n’undi bizatanga umusaruro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukangenzi Alphonsine, ashima aba banyamakuru ku ruhare rwabo mu guhindura imibereho y’abaturage nyuma y’akazi gasanzwe bakora.

Agira ati “Abanyamakuru twari dusanzwe dukorana mu bikorwa bya buri munsi nk’abafatanyabikorwa ariko hiyongereyeho n’urukundo. Iki ni igihango tugiranye. Kuba turikumwe twese n’abo ku murenge ni ikigaragaza ko iyi nka igiye kwitabwaho, ntabwo ari inka tugiye gutererana.”

Si ukugabira uyu warakotse Jenoside inka kugira ngo akomeze kwiyubaka byaranze uyu munsi gusa, kuko hanongerewe igishoro cyo gucuruza cya Nyiramana Jeannine wari waratangiriye ku mafaranga 500. Uwahawe inka yanahabwa imiti n’ipombo bizamufasha kuyitaho n’ibyo kurya kuri bombi ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities