Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Mbazi, Akagari ka Manwari, bahangayikishijwe no kutagira ibyangombwa by’ubutaka bwabo, kuko basanze bwanditswe kuri Leta kandi ari igisekuru cyabo.
Ibi aba baturage babitangarije Panorama ku wa 18 Nyakanga 2023 ubwo mu karere ka Nyamagabe hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza no gukemura ibibazo by’abaturage.
Ntirenganya Emmanuel avuga ko nubwo umuryango we wubatse muri ubu butaka ariko nta kindi bwakoreshwa kuko kuri ubu atari ubwabo.
Agira ati “Icyangombwa cyacu cy’ubutaka cyasohotse gikosheje mu mazina ariho ndetse uhutaka bwanditse kuri Leta. Kuri ubu n’ubwo ikibanza twacyubatse ariko ntitwatanga nk’ingwate y’inzu kuri banki ngo twake inguzanyo dukore twiteze imbere, kuko ubutaka si twe bwanditseho. Nasaba Leta ko yaduha ibyangombwa bitwanditseho tukabasha kuba twabyaza umusaruro uko bikwiye ubutaka bwacu.”
Rugibize Gerard yavuze ko agapapuro afite kanditseho Leta yasiragiye nubwo ubu abona ko hari uko ikibazo ushinzwe ubutaka ari kugikurikirana.
Agira ati “Ubu turi mu rungabangabo, kuri ubu ntacyo njye n’umuryango wanjye tubasha gukoresha ubutaka bwacu. Nk’ubu sinaha umuntu akabanza cyangwa ngo nanjye nubake cyangwa umwana wanjye ahature, kuko ubutaka atari ubwanjye kuri ubu. Icyo nsaba Leta ni uko iki kibazo cyakemuka vuba tukabona icyangobwa kitwanditseho. Abaturage barabizi ko ubu butaka ari ubwacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thaddée atangaza ko iki kibazo kitari kizwi ariko kigiye gukurikiranwa kigakemurwa.
Agira ati “Ni ikibazo kibabaje niba ariko bimeze koko! Ni ikibazo twumvise mu kagari ka Manwari. Ni ikibazo tugiye gukurikirana, tugiye kubaza abakozi babishinzwe ku buryo bitarenze itariki ya 8 Kanama uyu mwaka kizaba cyakemutse ku buryo mu makuru yanyu ataha muzaba mufite amakuru ahagije twahaye abaturage.”
Iki kibazo cy’abaturage ubutaka bwabo bwanditse kuri Leta bwakabaye bubanditseho kivugwa mu midugudugu itatu yo mu kagari ka Manwari, mu murenge wa Mbazi, ubwo butaka bwari buteganyirijwe kuzubakwamo umudugudu ariko kuri ubu bukaba bwanditse kuri Leta, aho kwandikwa kuri ba nyirabwo n’ubwo babwubatsemo.
Rukundo Eroge









































































































































































