Abaturage bo mu karere ka Gisagara basoje inyigisho z’urugendo rw’isanamitima rigamije ubumwe n’ubwiyunge, basabwe kurangwa n’ibitekerezo bigamije iterambere kurusha ibindi igihe icyo aricyo cyose.
Ibi aba baturage babisabwe na na Musenyeri Rukamba Philipo, Umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare ku wa 23 Nyakanga 2023 ubwo muri Paruwasi ya Mugombwa mu murenge wa Mugombwa hasozwa inyigisho z’urugendo rw’isanamitima zateguwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Kiliziya Gatorika ku bufatanye n’Akarere ka Gisagara.
Musenyeri Rukamba agira ati “Umutima wacu ube Umutima mwiza, ukunda Imana, ukunda abantu. Turangwe no gutekereza iterambere kurusha ingengabitekerezo y’ikibi, turangwe no gushyirahamwe, turenge ikibi.”
Usabyimana Esperance wavuze mu izina ry’abasoje urugendo rw’inyigisho z’isamitima rigamije ubumwe n’ubwiyunge, wabashije gutanga imbabazi, yavuze ko mbere yo kwitabira izi nyigisho yari abayeho nabi kuko yari atarabasha kubabarira.
Agira ati “Uyu mugabo mubona twari tubanye ntawe uvugana n’undi ariko ubu turi inshuti. Nta n’umuntu washoboraga kumpa umuganda mu bampemukiye ngo nywemere… Ubu ndishimye, ndashima abaduhaye amahugurwa na Perezida wa Repubulika uhora adushakira ibyiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko nk’akarere biyemeje gukomeza gufasha abateye intabwe kugira ngo barusheho gukorera hamwe no kubana neza.
Agira ati “Abo muri Paruwasi ya Magi mu murenge wa Mukindo twabahaye imirima ngo bahingire hamwe biteze imbere, twiyemeje kuba inyuma yabo, ubutugiye no kuboroza. Turishimira abafatanyabikorwa.”
Izi nyigisho z’urugendo rw’isanamitima zasojwe n’abantu 303 harimo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 basaga 110 n’abagize uruhare muri Jenoside n’ibyaha biyishamikiyeho 193 muri uru rugendo abantu babashije gusaba imbabazi 193, zigamije ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubudaherwana.
Izi nyigisho z’urugendo rw’isanamitima zitabiriwe n’abaturage bo muri Paruwasi ya Mugombwa ikora ku tugari umunani two mu mirenge ya Mugombwa, Muganza n’agace gato k’Umurenge wa Mukindo.
Ni ku nshuro ya kabiri izi nyigisho zitangiwe muri Paruwasi ya Mugombwa, kuri iyi nshuro izasojwe zikaba zari zimaze amezi 10. Paruwasi ya Mugombwa ni imwe muri paruwasi yagize ibyago byo gupfiramo abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.






Rukundo Eroge









































































































































































