Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Abafatanyabikorwa basabwa uruhare mu guhindura isura y’Umujyi w’Akarere

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Gisagara harimo abikorera, imiryango itegamiye kuri Guverinoma, idahanira inyungu n’ibigo binyuranye barasabwa kugira uruhare mu kubaka Umujyi wa Gisagara ukagira inyubako zigeretse, abadafite ibiro na bo bakabyubaka.

Ibi aba bafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Gisaga babisabwe na Habineza Jean Paul Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ku wa 10 Kanama 2023 ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’iminsi itatu ry’ibikorwa byabo.

Habineza agira ati “Ntabwo twavuga ngo ni bose hari benshi bafite aho bakorera hano muri Gisagara. Turashishikariza abasigaye kubyubaka, iyo tuvuga kubaka Gisagara kandi tuba dusaba abikorera kurushaho kubaka inyubako muri uyu mujyi ukarushaho kwaguka no kuba mwiza. Turabashimira uruhare rwanyu mu iiterambere ry’umuturage twese dukorera, kandi n’ibindi twizeye ko tuzabigeraho.”

Iri murikabikirwa ry’ibikorwa by’abafayanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Gisagara (JADF) ryateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare ry’abafatanyabikorwa muri gahunda yo  kuzamura iterambere ry’umuturage.”

Iri murikabikirwa ry’imunsi itatu ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa mu ngeri zitandukanye bitewe n’ibyo bakora basaga 60.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize 2022-2023 umusanzu w’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gisagara ugera kuri miriyari eshanu na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari eshatu akaba yaranyujijwe mu ngengo y’imari y’akarere.

Mu karere ka Gisagara mu mujyi wako uherereye mu murenge wa Ndora habarurwa inyubako zigeretse (etage) zibarirwa muri esheshatu mu gihe abafatanyabikorwa baba biyongereye bakubaka inyubako nazo zakwiyongera.

Aka rere ka Gisagara gasanzwe gafite imvugo ndango (slogan) igira iti “Gisagara igendwa”, igize inyubako zaba ziyongereye iyi mvugo ikarushaho kuba ihame.

Ku bufatanye n’abagize JADF Gisagara bashimirwa uruhare rwabo mu kwesa imihigo mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023 akarere kesheje imihigo 98 mu nkingi eshatu ku kigero cya 96.9%.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities