Abagore bo mu karere ka Huye bari mu nama y’igihugu y’abagore (CNF) bahagarariye abandi basabwa gukorera hamwe bo ubwabo ndetse bagakorana neza n’inzego z’ubuyobozi, kugira ngo babashe kwesa imihigo ya mutima w’urugo.
Ibi aba bagore babisabwa na Sebutege Ange, Umuyobozi w’Akarere ka Huye ku wa 24 Kanama 2023 ubwo habaga inama y’inteko rusange y’inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’aka karere.
Sebutege agira ati “Dukunze kubibona cyane cyane muri izi nzego z’abakorera bushake, dukunze guhora tubahugura, kugira ngo buri wese yese imihigo ari uko bakorera hamwe. Bumve ko bakoreye hamwe ari akarere, ari umurenge bakoreye hamwe barushaho kwesa imihigo. Mwabonye ko hari abo twahembye, ni uko babashije gukorera hamwe.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu karere ka Huye Bakundukize Ledempta avuga ko imbogamizi yabayeho mu kwesa imihigo 2022-2023 ari ukudakorana kw’inzego.
Bakundukize agira ati “Ubwuzuzanye bw’inzego ntabwo bwagerwa neza abantu badakorana. Ugasanga abatowe mu nzego ntibitabira gahunda za Leta kimwe n’izindi zijyanye n’iterambere n’imibereho y’abaturage n’ibindi. Abayobozi b’imirenge twakoranye neza ariko buri wese muri twe hari ibyo atagiye yuzuza. Buri wese twumvikanye ko agomba kureba n’abo mu rwego rwo hasi ye tukazamurana, kandi ubwo buri wese yasobanukiwe. Imihigo tuzayesa.”
Mukamana Florence umwe mu bagore bari bitabiriye iyi nama, nk’uwiteje imbere, avuga ko imikoranire myiza ya ba mutima w’urugo n’ubufanye bwabo na basaza babo ndetse n’izindi nzego ari ingirakamaro mu kwesa imihigo.
Agira ati “Twifanyirize hamwe n’abaturanyi, tugirane inama yo kwiteza imbere. Uko tuzakomeza gukorera hamwe bizatubera inkingi yo kuzamuka muri byose, no kwesa imihigo duhereye ku kurangwa n’isuku.”
Iyi nama y’inteko rusange y’inama y’Igihugu y’abagore ku rwego yari ifite insangamatsiko igira iti “Mugore, ba umusemburo twubake umuryango ushoboye kandi utekanye”.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023, Inama y’igihugu y’abagore yaesheje imihigo ya mutima w’urugo ku kigero cya 90% mu mihigo itanu irimo ibikorwa 44.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024 abahagarariye inamay’iguhugu y’abagore bashyize umukono ku mihigo ya mutima w’urugo barikumwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge uko ari 14 igize akarere ka Huye. Iyo mihigo na yo ni itanu irimo ibikorwa 44. Ipfundo ry’iyo mihigo ryubakiye ku kugira uruhare mu iterambere ry’akarere n’iry’Igihugu muri rusange.
Akarere ka Huye kaje ku mwanya wa 6 mu ntara y’Amajyepfo mu kwesa imihigo ya mutima w’urugo. Muri iyi nama hahembwe imirenge itatu yahize indi ariyo Gishamvu, Maraba na Mbazi.















Rukundo Eroge









































































































































































