Senateri Ntidendereza William yatabarutse ku Cyumweru tariki ya 03 Nzeri 2023 azize uburwayi. Yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasohoye itangazo ryo kwihanganisha umuryango we no kwifatanya na wo mu kababaro. Ni itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena Dr. Kalinda Francois Xavier.
Iri tangazo riragira riti: “Sena y’u Rwanda ibabajwe no kumenyesha urupfu rwa Senateri Ntidendereza William rwabaye uyu munsi ku itariki ya 03/09/2023 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize uburwayi.”
Itangazo rivuga ko kandi amakuru ajyanye n’umuhango wo gushyingura nyakwigendera uzamenyeshwa nyuma.
Senateri William yari afite imyaka 73 akaba yaratorewe Ubusenateri mu mwaka wa 2019.
Mu bindi yakoze harimo kuba yarabaye Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu kuva mu mwaka wa 20218 kugeza muri 2019.
Yabaye kandi Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro kuva 2006-2008, yanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda kuva 1996-2000.
Panorama









































































































































































