Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru barasabwa gukomeza kurangwa n’ubumwe aho bari hose bakarushaho kurwanya icyo aricyo cyose cyabubera inzitizi mu byo bakora byose.
Ibi aba baturage babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, ku wa 03 Ukwakira 2023 ubwo muri aka karere, mu murenge wa Ngoma, hatangizwaga ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ku rwego ry’akarere.
Dr Murwanashyaka agira ati “Ibigaragara bibangamira ubumwe ni uguhaguruka tukabirwanya, tugashyigikira amahitamo yacu nk’abanyarwanda ariyo yo kuba umwe. Ndabashishikariza kuzitabira ibikorwa byose biteganyijwe muri uku kwezi. Ubumwe bw’abanyarwanda ni ubuzima bwa buri munsi bw’igihugu bityo rero mu bikorwa byacu bya buri munsi turasabwa gukomeza guha agaciro ubumwe bwacu no kwimakaza ubunyarwanda buduhuza bukatugira abo turibo.”
Umukozi w’umuryango utari uwa Leta AMI (Association Modeste et Innocent), Past. Kabalisa Anicet, avuga ko mu gihe abanyarwanda baba baranzwe n’ubumwe byakwihutisha iterambere.
Agira ati “Dufite ibikorwa byinshi bizahuriza hamwe abana, abakuru bagamije kuganira ku bumwe. Muri gahunda y’ubudaheranwa dufite na gahunda yo komora ibikomere by’umutima niyo mpamvu twahaye umuntu icyo yasabye nk’uriya muhungu wadusabye imashini.”
Uwimana Francine umwe mu bari muri karabu (club) Inkingi y’igihango, iharanira ubumwe bw’abanyarwanda, akaba ari nawe wayishinze, avuga ko abagize karabu bateye intambwe yo kwiyunga, ubu basigaye bagira inama n’abandi no mu bibazo bitari ibyo ubumwe n’ubwiyunge harimo n’abagiye gutandukana.
Muri aka karere ka Nyaruguru nyuma yo gutangiza amataba y’Ubumwe n’ubwiyunge y’abakuru agatanga umusaruro kuri ubu AMI, yatangije amataba y’abato ahurizahamwe abana bakaganira n’ababyeyi babo.
Insanganyamatsiko kuri iyi nshuro y’ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa iragira iti: “Ubumwe bwacu ishingiro ry’ubudaherwanwa”.
Mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage kudaheranwa n’amateka, ubukene n’ibikomere by’umutima, AMI yoroje inka n’ihene, inaha abantu ibyo bagaragaje ko bakeneye mu isanamitima kuko ubudaheranwa burangwa no gukora.
Rukundo Eroge


















































































































































































