Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Abayobozi basabwa kongera ikibatsi mu bukangurambaga bwa Ejo Heza

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Huye, ab’amakoperative, abakozi bashinzwe gukurikirana umuhigo wa Ejo Heza mu mirenge, basabwa kurushaho kongera ikibatsi mu bukangurambaga basobanura akamaro ka gahunda ya Ejo Heza, kugira ngo abaturage barusheho gusobanukirwa akamaro kayo no kuyitabira.

Ibi byagarutsweho na Sebutege Ange, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, mu nama yateguwe muri gahunda y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) yo gusura uturere two mu ntara y’Amajyepfo mu bukangurambaga bwa gahunda ya Ejo Heza hanahembwa abahize abandi mu karere ka Huye.

Meya Sebutege agira ati “Ababaye indashyikirwa bakomerezeho, tureba uko dukora ubukangurambaga, Ejo heza ni gahunda ikiri  nshyashya, twumvikanishe ibyiza byayo. Abaturage hari ibyo batari basobanukirwa, turusheho kubasobanurira duhereye binjire muri gahunda bazi ni ibyiza byayo.”

Kayumba Bernard, Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Ejo Heza mu gihugu, by’umwihariko ushinzwe ubukangurambaga n’abafatangabikirwa, avuga ko Ejo Heza yashyizweho kugira ngo ifashe abantu badafite akazi kabazigamira buri kwezi, asaba buri muntu kumenya ibyiza by’iyi gahunda akabyitaho akayitabira.

Agira ati “Akabando k’iminsi gacibwa kare kakabwikwa kure, niba wangwaga amacupa abiri wanywa rimwe ukizigamira muri Ejo Heza kugira ngo abandi batazabona ibyiza wowe ugasigara ugeze mu zabukuru igihe cyaragusize. Umuntu wizigamiye ahabwa amafaranga mu myaka makumyabiri.”

Umukozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo mu murenge wa Huye akaba anashinzwe gukurikirana umuhigo wa Ejo Heza, avuga ko kugira ngo umurenge akoramo ubashe kwitwara neza basobanuriye abaturage ibyiza bya Ejo heza.

Agira ati “Twagerageje gusobanurira abantu ko kwizigama ari inyungu z’umunyamuryango wizigamye, niba umuntu wizigamye ashobora kubona ikirago yitabye Imana, niba umuntu yizigamira agashobora kubona nkunganire y’amafaranga ibihumbi cumi na bitanu yiyongera ku yo yizigamye, aho hantu nta muntu utahashora.”

Mu karere ka Huye kuva gahunda ya Ejo Heza yatangira mu 2018 hamaze kuzigamwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1,200 ni mu gihe abaturage basaga ibihumbi 94 bamaze kwiyandikisah muri gahunda ya Ejo Heza mu baturage 381,900 batuye akarere ka Huye nk’uko ibarura rusange ryo mu 2022 ribigaragaza, akarere kakaba gafite gahunda y’uko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari abaturage 20, 000 baba bamaze kwiyandikisha muri Ejo Heza.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities