Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

EAR Diyosezi ya Butare yabonye umwepisikopi mushya

Rukundo Eroge

Itorero Angirikani mu Rwanda EAR -Diyoseze ya Butare yabonye umwepisikopi mushya, Musenyeri Nshimyimana Christophe nyuma y’uko uwayiyoboraga Musenyeri Gasatura Nathan agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2021.

Uyu muhango wo kwimika no kwicaza mu ntebe y’ubushumba, Umwepisikopi mushya wa diyosezi ya Butare ubaye uwa kane ugiye kuyiyobora kuva yatangira, wabaye ku wa 10 Ukuboza 2023, ubera mu karere ka Huye kuri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda.

Nzabandora Joseph wavuze mu izina ry’abakirisitu ba EAR Diyoseze ya Butare, avuga ko bishimiye kubona umushumba, amwizeze kumuba hafi no kumwumvira.

Agira ati “Imigabo n’imigambi ye irahura n’ibyo abakirisitu ba Butare bifuza, azatwumve. Dukeneye abapasiteri bize, insengero zijyanye n’icyerekezo cy’igihugu…”

Musenyeri Nshimyimana Christophe avuga ko afite intego indwi z’ibikorwa azafatanyamo n’abangirikani muri Butare, zikubiye mu ngeri ya Mwukawera n’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Agira ati “Tuje gufatanya umurimo w’Imana, twita ku buzima bw’umuryango, ishingiro ry’itorero n’Igihugu, twika ku kujyana abana ku ishuri, kurwanya imirire mibi…”

Umushumba mukuru w’itorera Angirikani mu mu Rwanda, Musenyeri Dr. Mbanda Laurent, avuga ko iyi Diyosezi ya Butare ntawatinya kuvuga ko yadindiye ho gato ariko ubu igarukanye imbaraga, ikwiye gufata umwanya wayo.

Agira ati “Imana yamuhamagaye, avuge ubutumwa, yite ku mibereho y’imiryango muri diyosezi ya Butare hari amahirwe.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko hakenewe ubufatanye hagati ya Musenyeri mushya na Guverinoma na we arabumwizeza.

Agira ati “Abantu dukorera twese ni benimana. Turifuza ko Paruwasi yaba ishingiro ry’iterambere. Tugusabye ubufatanye mu mirimo yawe kandi natwe turabukwijeje. Guverinoma yishimira uruharerw’amadini n’amatorero mu iterambere ry’Igihugu.”

Nshimyimana Christophe ubaye umushumba wa Diyosezi ya EAR Butare yari Pasiteri muri Diyosezi ya Gasabo, inshingano yahawe 2011 ndetse n’umwarimu muri Kaminuza y’abaporotesitani ya East African Christian University kuva 2021. akaba yaravutse mu 1978.

EAR Diyosezi ya Butare kuri ubu ikora ku turere dutatu two mu ntara y’Amajyepfo aritwo Huye, Gisagara na Nyanza. Iyi diyoseze igizwe kuri ubu na Paruwasi 32 n’abakirisutu basaga ibihumbi 100. Iyi diyosezi akaba ariyo nkuru mu zindi 4 ziyicyicyije arizo Kigeme, Cyangugu na Shyogwe na Nyaruguru ikaba yarashinzwe mu 1975. Mu Rwanda habarurwa diyosezi z’Abangirikani 13.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities