Rukundo Eroge
Mu rwego rwo gushyigicyira gahunda ya Perezida wa Repubulika Kagame Paul ya “Girinka Munyarwanda” umushinga RWO 452 UEBR Runyombyi, ku nkunga ya Compasion International Rwanda, wagabiye inka zihaka imiryango 16 yo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Busanze.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 25 Mutarama 2024 i Runyombyi. Abagize iyi miryango yagabiwe inka batangaza ko zigiye kubafasha mu rugamba rwo kwiteza imbere no kubaho neza.
Niyitanga Sebastien umuturage wagabiwe, avuga ko abyaye Gatanu ariko yari abayeho mu bukene asaba ifumbire, ariko ubu agiye gukora akiteza imbere.
Agira ati “Nari nugarijwe n’ikibazo cy’inzara, simbashe gufumbira ibyo mpinga n’abana ntibabone amata. Ngiye guhinga ubwatsi nyiteho kandi nzoroza n’abandi. Umushinga urakoze na Nyakubahwa muzamunshimire.”
Mushimiyimana Beatrice na we wagabiwe, avuga ko kubona ifumbire byari ingorabahizi. Agira ati “Twabonaga umusaruro hafi ya ntawo kubera kubura ifumbire, inka tuzabishobora twari twarateye ubwatsi, tugiye gutera imbere.”
Uhagarariye itorero UEBR ku rwego rw’Igihugu Rev. Murwanashyaka Thomas, avuga ko inka ari ishingiro ry’iterambere, kandi ubukene buzaranduka mu izina rya Yesu.
Agira ati “Umuturanyi wawe ntazabure amata wowe wakamye, mureke dusangire byose. Mukomeze mukunde igihugu, uko mwitangira itorero mukomeze mube ariko mwitangira igihugu.”
Umuyobozi wa Compassion International Rwanda mu Karere ka Nyaruguru Masengesho Victor, avuga ko bafite intego yo kugobotora umwana mu ngoyi z’ubukene mu izina rya Yesu akaba ariyo mpamvu bahawe inka imiryango ifite abana.
Agira ati “Turabakunda, izi nka twese zizatugeraho, tugomba korozanya muzirinde kunyura ku ruhande, turi mu murongo wo kwigisha abantu kwishakamo ibisubizo, dukomeze dukorere mu matsinda, tujyane abana ku ishuri, dutere imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Gashema Janvier, avuga ko aho inka igeze imibereho y’umuryango ihinduka.
Agira ati “Turashimira Perezida wa Repubulika wazanye iyi gahunda, agashyiraho no gukorana n’amafatanyabikorwa. Ndabasaba gufata neza inka muhawe, zizabanze zibagirire akamaro muzabone kugabira abandi, mbijeje ubufatanye.”
Iyi miryango 16 yo mu karere ka Nyaruguru igabiwe izi nka, ikazitura izo zizabyara indi miryango 16, zikaba zizatangira gutanga umukamo mu minsi ya vuba.


















































































































































































