Abakozi basaga 120 bo mu nzego z’ibanze, bamaze guhabwa ibihano birimo no kwirukanwa bitewe no kuguragarwaho amakosa arimo ashingiye ku kugenda biguru ntege mu gukemura ibibazo bagejejweho n’abaturage.
Iyi mibare yagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude ku wa Kabiri, tariki ya 6 Gashyantare 2024, asobanurira Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibibazo byagaragaye muri Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.
Ni ibibazo bishingiye ku mikorere mibi y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze nk’uko byagaragajwe n’abaturage mu bushakashatsi bwa RGB ku ngingo y’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze 2021-2022.
Minisitiri Musabyimana avuga ko kugeza ubu abakozi basaga 120 bahawe ibihano birimo no kwirukanwa bitewe no kugaragarwaho n’amakosa ashingiye ku gutanga serivisi zitanoze.
Akomeza avuga ko izi ngamba zafashwe hagamijwe guhwitura abandi bayobozi batita ku nshingano zabo mu ikemurwa ry’ibibazo bagejejweho n’abaturage.
Raporo ya RGB ya 2021-2022 igaragaza ko mu turere 15 muri 30 tugize igihugu, abaturage bagaragaje ko batishimiye imitangire ya serivisi z’ubutaka n’imiturire.
Abaturage kandi banenze bamwe mu bakozi bo mu nzego z’ibanze aho bagaragaje ko hakiri ikimenyane, ruswa, akarengane, kubahutaza no kugenda buhoro mu mitangire ya serivisi.
Minisitiri Musabyimana Jean Claude atangaza ko hari ibimaze gukosoka kuva iyi raporo ishyizwe hanze. Ibyo birimo kunoza no kuvugurura imikorere y’Urubuga Irembo mu korohereza abaturage basiragiraga igihe kinini mu nzego bashaka serivisi no guhugura abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’ab’imirenge ku gutanga serivisi inoze ku muturage.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yari ifite intego yo kunoza imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze ku gipimo cya 90% mu gihe ubu biri kuri 78%.
Panorama












































































































































































