RUKUNDO Eroge
Ku rwego rw’akarere ka Huye mu murenge wa Ngoma mu kagari ka Matyazo hatangijwe ukwezi kwahariye ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye. Muri uku kwezi hazibandwa ku bikorwa n’ubukangurambaga bugamije kugira umutekano, isuku no kurwanya igwingira mu bana. Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Gashyantare 2024 mu murenge wa Ngoma.
Mugabo Jean Pierre umuturage uhagarire itsinda ‘Wigwingira mpari’, avuga ko abagize iri tsinda biyemeje gufasha bagenzi babo bafite abana bari mu mirire mibi kuyivamo.
Agira ati “Nsanzwe ndi mu itsinda rifasha mu kurwanya imirire mibi mu bana. Muri ubu bukangurambaga nungukiyemo ko umwana wagwingiye nta kintu yabasha gukora neza ngo kimuteze imbere we n’igihugu ko abantu tubona bateye imbere bose ari uko batagwingiye. Nkaba ngiye gukomeza kubirwanya mfatanyije na bagenzi banjye”.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye SSP Kabera Vincent, avuga ko muri ibi bikorwa by’ubukangurambaga polisi izibanda ku gukornaa ku bikorwa bifasha abaturage gukomeza kurangwa n’isuku, umutekano no kurwanya igwingira mu bana b’u Rwanda bo hazaza h’igihugu.
Agira ati “Mu byo tuzibandaho harimo no gukomeza gushishikariza abaturage gahunda ya tunyweless ‘tunywe mu rugero’ kuko kunywa inzoga mu rugero bituma abaturage bagira umutekano kandi bakabaho neza batarabaswe n’ibisindisha bibateza umutekano muke bikanabangiriza ubuzima.”
Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, avuga ko mu bikorwa bizakorwa muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda abaturage bazakomeza kwibutswa mu bukangurambaga akamaro ko kwita ku mirire n’imikurire myiza y’umwana.
Agira ati “Umwana ugwingiye ni iterambere ry’Igihugu riba ridindiye, dukomeze twite ku mirire myiza y’umwana, twita ku kugaburira indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara, umwana agakura neza azira igwingira akazagira uruhare mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.”
Uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda bizaba mu gihugu hose. Uku kwezi, mu Murenge wa Ngoma bafite insaganyamatsiko igira iti “Baturage b’umurenge wa Ngoma turangwe n’isuku, twite ku mutekano turandure igwingira mu bana”.
Mu rwego rwo kurwanya igwingira mu bana muri uyu murenge wa Ngoma hatangijwe igikoni cy’umudugudu kizamara iminsi 12 cyitezweho kuvana abana 14 mirire mibi, aho abo bana bahawe n’abishingizi bazabafasha muri urwo rugendo rwo kuva mu mirire mibi iganisha ku igwingira ndetse hanashingwa imboho zabugenewe zo gushyiramo imyanda (dustbins) mu rwego rwo kwimakaza isuku. Uyu murenge wanashyicirijwe ihihembo cya moto wegukanye mu marushanwa yo mu mwaka ushize.



























































































































































































