RUKUNDO Eroge
Ibikorwa by’ingabo na Polisi by’igihugu bizamara amezi atatu, by’umwihariko mu karere ka Gisagara, bizasiga abaturage 31 bubakiwe amacumbi azanashyirwamo ibikoresho by’ibanze, amarerero (ECDs) 15, koroza abaturage ingurube 800, kuvura abaturage, imirasire y’izuba itanga amashanyarazi ku ngo 327, kubaka ibiraro 13 ndetse n’ubwato 4 buzahabwa abaturage baturiye amazi n’imigezi mini kugira ngo barusheho kugenderana no kwicungira umutekano.
Imiryango 10 yo mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Ndora, yatangiye kubakirwa n’Ingabo na Polisi by’u Rwanda inzu umunani ziri ukwazo n’inzu imwe ikomatanyijemo ebyiri, ku miryango yari isumbirijwe itagiraga aho iba.
Ni inzu zatangiye kubakwa ku wa 01 Werurwe 2024 ubwo muri aka karere hatangirizwaga ku rwego rw’Igihugu ibikorwa bihuza Ingabo na Polisi n’abaturage bigamije guhindura imibereho y’abaturarwanda.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko muri ibi bikorwa abaturage bose, inzego z’ibanze n’imiryango itari iya Leta icyo basabwa ari ubufatanye.
Agira ati “Turabasa ubufatanye kugira ngo ibi bikorwa bizakorwe neza kandi ku gihe, bigere ku bo bigenewe. Ntimuzarebere amazu yanyu yubakwa, turabasaba ngo muzabe muhari mubigiremo uruhare, tunabasaba ko amazu niyuzura muzayafata neza akababera ishingiro ryo kwiteza imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, avuga ko uruhare rw’inzego z’umutekano mu iterambere ry’aka karere kandi muri iki gihe bagiye babijeje ubufatanye.
Agira ati “Turashima uruhare inzego z’umutekano zagize mu kurwanya nyakatsi muri Gisagara. Bagiye kutwubakira amazu menshi, tuzafatanya mu mihanda, mu isuku n’isukura tuzafatanya muri byinshi batugejejeho kandi bakomeza kutugezaho.”
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bishimiye ibi bikorwa by’inzego z’umutekano, by’umwihariko kuba zibegera bakaba batakinazishisha; na bo bazizeza ubufatanye batiganda muri ibi bikorwa.
Ibi bikorwa bihuza inzego z’umutekano z’u Rwanda n’abaturage hagamijwe iterambere ry’imibereho myiza byatangiye mu 2009 byitwa Army Week, aho ingabo z’igihugu zakoze ibikorwa bitandukanye bijyanye n’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Ibi byatumye abaturage barushaho kubana neza n’inzego z’umutekano mu myaka yashize. Kuri iyi nshuro ibi bikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 yo kwibohora, ku bufatanye bw’Ingabo z’Igihugu, inzego z’umutekano n’abaturage mu iterambere ry’ u Rwanda.”
























































































































































































