Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Inkeragutabara zongewe mu bagenerwabikorwa ba “Army Shop”

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ko Umutwe w’Inkeragutabara ugiye gushyirwa mu bagenerwabikorwa b’Ihahiro ry’Inzego z’Umutekano, Armed Forces Shop (AFOS) kuko na wo ubyemerewe.

Yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 14 Werurwe 2024, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho Ihahiro ry’Inzego z’u Rwanda zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano.

Abadepite bitabiriye Inteko Rusange batoye ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko rishyiraho AFOS.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, asobanura ko n’ubwo iri hahiro risanzweho kandi ibicuruzwa birimo bikaba bisonerwa umusoro, ngo ni ngombwa ko hagira irindi shoramari rikorwa.

Ubusanzwe muri Armed Forces Shop (AFOS) hahahira abasirikare, abapolisi n’abacungagereza ndetse n’imiryango yabo.

Minisitiri Marizamunda yavuze ko Icyiciro cy’Inkeragutabara na cyo kigiye gushyirwa mu bagenerwabikorwa b’ihahiro ry’inzego zifite aho zihuriye n’umutekano.

Iteka rya Minisitiri w’Ingabo ni ryo rigena ikindi cyiciro gishobora gushyirwa mu bagenerwabikorwa ba AFOS mu gihe babisabye.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, avuga ko mu mpinduka zifuzwa ari uko iri hahiro ryakora irindi shoramari ryinjiza amafaranga nko mu mpapuro mpeshamwenda n’ibindi.

Kuri iki gitekerezo, Abadepite bavuze ko iri shoramari rikwiye kwiganwa ubushishozi ku buryo ridakorwa mu bucuruzi busanzwe.

Abadepite bagaragaje ko hakenewe kugira ibinozwa muri uyu mushinga w’itegeko ku nyungu z’abagenerwabikorwa b’iri hahiro.

Banasabye Minisiteri y’Ingabo kwegereza abagenerwabikorwa iri hahiro kuko usanga riri kure kandi amashami 15 asanzwe mu gihugu hose adahagije.

Minisitiri Marizamunda yasobanuye ko mu kugena ahajya amashami, habanza kurebwa ingano y’abagenerwabikorwa.

Abadepite basabye ko urutonde rw’ibicuruzwa byo muri AFOS rwakongerwa bitewe n’uko ibiciro by’ibintu byinshi birushaho kuzamuka kandi hari ibyo usanga bitaruriho.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities