Leta yashyize imbaraga mu kwegereza abaturage ubuvuzi bw’ibanze kugira ngo bagabanye ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza. Ingaruka z’ingendo ndende zabagamo imfu, abandi bakishyura amafaranga y’umuregera.
Imibare ya leta igaragaza ko Poste de Santé ari rumwe mu nzego z’ubuzima ziyongera cyane, kugira ngo harebwe uko abaturange bagerwaho n’ubuvuzi bw’ibanze kandi butabahenze. Mu mwaka wa 2021 zari zigeze ku 1,222 mu turere twose uko ari 30, ubungubu amaze kubakwa asaga 1800.
Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Sosiyete civile (Rwanda Civil Society Platform), basanze hari imbogamizi zikibangamiye amavuriro y’ibanze azwi nka Postes de Santé, bityo bagasaba icyakorwa kugira ngo iyo serevisi itungane.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Corneille Ntihabose, avuga ko mu mavuriro y’ibanze harimo adakora iminsi yose ndetse hari n’andi adakora burundu. Mu mabwiriza mashya hakaba hari ibyahinduwe kugira ngo ayo mavuriro arusheho gukora no gutanga serivisi nziza.
Dr Ntihabose yagize ati “Mbere umuforomo ni we wari wemerewe ko aza agafatanya na Leta mu mikoreshereze y’ivuriro ry’ibanze. Ubu twabonye ko bidusaba gufungura, n’ubwo twakomeza gushyiraho amabwiriza runaka, buri wese ufite ubushobozi ni ukuvuga amafaranga n’ubumenyi akinjiramo. Imiryango yigenga yaza, cyangwa umuntu ku giti cye, icyo tubasaba ni ugushyiraho umuforomo uyobora rya vuriro, akamukoresha. Ibigo byigenga na byo byemerewe kuza, umuntu ashobora gufata amavuriro arenze rimwe akayacunga. Kugira ngo leta ibe yafata ayo mavuriro byadusabaga abakozi barenga ibihumbi bitandatu, ni ukuvuga hafi kimwe cya gatatu cy’abakozi bose bo mu rwego rw’ubuvuzi, kandi ntabo dufite.”
Minisiteri y’Ubuzima inavuga ko hari gahunda yo kongera ibikorwa by’ubuvuzi bitangirwa ku ivuriro ry’ibanze.
Dr Ntihabose yagize ati “Bizabisubiza ibyo abaturage basabaga aho bifuzaga ko gupima ibizamini hakoreshejwe microscope byashyirwa mu ivuriro ry’ibanze. Ibyo ni ikizamini cy’inkari, umusarani, icya malaria bita goute epaisse, kudoda uwakomeretse, byose byakorerwa ku ivuriro ry’ibanze, hakiyongeraho ibikorwa byo kuboneza urubyaro ndetse no kubyaza.”
Nubwo hari intambwe nzinza hakwiye ku gabanya ingendo n’amaguru abagana izi Poste de Santé, ariko by’umwihariko kunoza serivisi zitangwa. Sosiyete sivile isaba leta kongera abakozi, ababyaza n’abaforomo muri Poste de Santé, bakorohereza abikorera harimo no kubaha ku buntu inzu za leta zidakoreshwa.
Sosiyete Sivile yakoze igezura mu karere ka Ngororero, yasanze amwe mu mavuriro y’ibanze (health posts/ Poste de Santé) adakora buri gihe, ahubwo akora iminsi mike mu cyumweru. Hari na Postes de Santé zidakora na gato.
Ishimwe Alliance, umukozi wa HDI, umwe mu miryango itari iya Leta avuga ko uruhare rwabo ari umenyasha abaturage ibibagenerwa cyane abagana inzego z’ubuvuzi bwibaze nka Poste de Santé aho batuye mu tugari ndetse no ku midugudu.
Ishimwe akomeza avuga ko ubwo basuranga Postes de Santé zubatse mu gihugu hari aho basangaga ibitaratungana nk’aho bageze babona umuganga aha imiti abarwayi ariko atazi gufata ibizamini by’amaraso n’ibindi kandi ari we uhari wenyine. Ati “ubuvugizi ni uguhozaho, iyo tubonye ikibazo nk’icyo duhamagara abo bireba muri ako karere bakagishakira igisubizo ku buryo iyo dusubiyeyo dusanga byarakemutse.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuri ubu mu Rwanda hari amavuriro y’ibanze 1,157 yo mu rwego rwa mbere n’andi 189 yo mu rwego rwa kabiri yo akaba atanga ubuvuzi bw’amenyo, ubw’amaso no kubyaza. Muri ayo harimo acungwa na Leta ndetse n’ayahawe ba rwiyemezamirimo barimo Umuryango SFH Rwanda. Poste de Santé 21 ntizirabona abazikoreramo.
Minisiteri ivuga ko nyuma yo gushyiraho amavuriro y’ibanze, umubare w’abaturage bayagana urushaho kuzamuka. Ibi byagabanyije umubare w’abivurizaga ku bigo nderabuzima ndetse n’abavurwaga n’abajyanama b’ubuzima.
Nubwo bimeze bityo, hari bamwe muri ba rwiyemezamirimo bavuga ko gutinda kubona ibyangombwa bibemerera kuvura abakoresha Mutuelle de Santé, bigira ingaruka ku mikorere yabo, nko kubura imiti ndetse n’imishahara y’abakozi ntitagirwe igihe. Abaturage na bo bavuga ko bibagiraho ingaruka.
Safi Emmanuel









































































































































































