Ku wa 17 Nzeri 2024, Urukiko rw’Ubujurire rwari kumva Ubushinjacyaha icyo buvuga ku bwiregure bwa Jean Baptiste Mugimba wahamijwe ibyaba bya Jenoside yakorewe Abatutsi, byatumye akatirwa igifunguzo cy’imyaka 25, nyuma akaza kukijuririra.
Mu gihe Urukiko rw’Ubujurire rwari rugiye gutangira imirimo yarwo, Mugimba yahise agaragaza ko atiteguye kuburana kuko kuva ku wa 16 Nzeri 2024, ubuyobozi bw’Igororero rya Nyarugenge bwamwatse mudasobwa iriho urubanza.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, Perezida w’Inteko Iburanisha yahise asaba Ubushinjacyaha gukurikirana mu maguru mashya iki kibazo kuko ku itari yatsweho mudasobwa, ubwo Mugimba yagaragazaga ishingiro ry’ubujurire bwe yabanje kukigeza ku Nteko iburanisha.
Urukiko rwategetse umukozi w’Igororero rya Nyarugenge wari waje ahagarariye abashinzwe umutekano wa Mugimba, gusubiza Mugimba mudasobwa ye ndetse anamusaba kutazongera kubangamira uburenganzira bw’uburana.
Umwe mu bunganira mugimba mu mategeko, Me Jean Damascene Baradondoza avuga ko gusubika urubanza gutya bidindiza imikorere y’impande zirebwa n’urubanza.
Byabaye ngombwa ko iburanisha rya none risubikwa kugira ngo hubahirizwe ihame ry’ubutabera ku mbogamizi zagaragajwe n’uruhande rumwe rurebwa n’urubanza.
Ku munsi w’ejo nibwo rurasubukurwa.
Mugimba Jean Baptiste yahamijwe ibyaha birimo gucura umugambi wo gukora Jenoside ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso cya Jenoside n’Urugereko rwihariye rw’urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rumukatira imyaka 25 y’igifungo ariko kuva ku italiki ya 22 Werurwe 2022 yahise agaragaza ko atanyuzwe n’imyanzuro, ahita ajurira.
Panorama














































































































































































