Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izi neza ko ikibazo cy’umushahara fatizo gikeneye igisubizo, ariko ashimangira ko icyemezo cyo kuwongera kigomba gufatwa hitawe ku ngaruka zishobora kuvuka, zirimo no gutuma bamwe mu bakozi batakaza akazi.
Yabitangaje ku wa 9 Nyakanga 2026 ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ikiganiro cyagarukaga ku ngamba za Guverinoma zo kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ibi yabivuze asubiza ikibazo cya Depite Ntezimana Jean Claude, wari wagaragaje ko umushahara fatizo ukurikizwa mu Rwanda utajyanye n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, bityo ukaba utakibasha gufasha umukozi kubaho neza.
Mu gusubiza, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma yifuza ko buri mukozi agira umushahara umufasha kubaho neza no gutunga umuryango we, ariko agaragaza ko igikwiye kwitabwaho atari umushahara fatizo gusa, ahubwo ari no kongera ubushobozi bw’abaturage bwo kwinjiza amafaranga.
Yagize ati: “ Mu byukuri nka leta icyo twifuza n’uko umuturage yabona umushahara umuhagije byibura utuma abaho. Hari umushahara fatizo n’umushahara utuma umuntu abaho, akabeshaho n’umuryango we, umukozi yaba yagiye ku kazi akaba azi neza ko azarihira umwana we amashuri, azagurira umwana we umugati, akaba azi neza ko abana be n’umuryango we barabaho neza”.
Dr. Nsengiyumva yavuze kandi ko ikibazo cy’umushahara kidakwiye kureberwa ku mukozi gusa, ahubwo ko hakwiye no kwita ku bushobozi bw’umukoresha, kuko amafaranga ahemba ayakura mu musaruro cyangwa mu nyungu z’ibikorwa bye.
Yagize ati: “Iyo tuvuze umushahara, dukwiye no kwita ko abahemba umushahara bawukura mu byo binjije, mu byo bakoresheje. Igihe cyose ibyo bagurishije bitazaba bihagije kugira ngo byishyure icyo kiguzi gisabwa biragoye ko Guverinoma twahaguruka tukavuga ngo dutegetse ko uzajya utanga uyu mushahara.”
Yakomeje asobanura ko gushyiraho umushahara fatizo mushya bidaherekezwa no kongera ubushobozi bw’abakoresha bishobora kugira ingaruka ku rwego rw’umurimo.
Yagize ati: “ Tuvuge umuntu ufite uruganda tumutegetse ngo abakozi bawe wahembaga ibhumbi 50 Frw kuva uyu munsi ugiye kujya ubahemba ibihumbi 100Frw ni wo mushahara tubona w’ifatazo ukwiye ntabwo twaba twizeye ko mu byo azinjiza niba yakoreshaga abakozi 10 azaba afite ubushobozi bwo ku bahemba akubye kabiri”.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko nubwo icyemezo nk’icyo gishobora kunezeza bamwe, gishobora no kugira ingaruka ku isoko ry’umurimo, aho bamwe mu bakoresha bashobora kugabanya umubare w’abakozi kugira ngo babashe kwishyura abazaguma ku kazi.
Ati: “ Ugasanga ahubwo turangije wa muntu avuze ati wenda nakoreshaga abantu 10 none ubwo Leta yavuze ngo ndabahemba inshuro inshuro ebyiri z’umushahara ubwo nanjye ndagabanya abakozi bave ku 10 bajye kuri batanu. Tukaba tugiye mu kibazo cy’abantu batagira akazi.”
Yashimangiye ko ikibazo cy’umushahara fatizo gikwiye gukomeza kuganirwaho n’inzego zitandukanye, hagamijwe gushaka igisubizo kirengera inyungu z’umukozi ndetse n’ubushobozi bw’umukoresha.
Kugeza ubu, umushahara fatizo ukurikizwa mu Rwanda washyizweho mu 1974, aho uteganya ko umukozi ukorera abandi ahembwa nibura amafaranga 100 y’u Rwanda ku munsi. Icyakora, impaka ku ivugururwa ryawo zikomeje kwiyongera, bitewe n’izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho n’ibiciro ku isoko.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva, yagaragaje ko kuzamura umushahara fatizo w’abakozi bishobora guteza ubushomeri ku bandi




















































































































































































