Mu Karere ka Musanze hatangijwe ubukangurambaga buzamara amezi atatu bw’isuku n’isukura mu bigo by’amashuri yo mu Mirenge yegereye Ibirunga, mu rwego rwo gukangurira abana bato isuku birinda indwara ziterwa n’umwanda. Abana bagera ku 10,085 bazambikwa inkweto n’amasogisi.
Nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabitangaje, ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu kigo cy’amashuri abanza cya Nyabirehe giherereye mu ntanzi z’ibirunga, mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga, ku wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2024.
Ni ubukangurambaga butangiye ku gitekerezo cy’Umuryango Ireme Education for social impact (IESI) ufite icyicaro muri uwo murenge, nyuma y’uko ushinzwe n’abanyeshuri bize amashuri abanza kuri icyo kigo, bakaba bararangije amashuri arimo na kaminuza, biyemeza gusubira ku ivuko guteza imbere agace k’icyaro kubatsemo iryo shuri kandi ryabareze.
Ubwo bukangurambaga bwatangijwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, buribanda mu mashuri yo mu mirenge ya Gataraga, Musanze n’uwa Shingiro yegereye Pariki y’ibirunga, aho byagaragaye ko ako gace kugarijwe n’indwara zitandukanye zigenda zibasira bimwe mu bice by’umubiri cyane cyane ibirenge.
Nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wa IESI, Nyiraneza Olive, avuga ko gutangiza ubukangurambaga bugamije isuku mu bana biri mu rwego rwo kubarinda izo ndwara zugarije ako gace.
Agira ati ‟Ubu bukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’ubuzima n’uburezi mu cyo twise ‟Ipfundo framework”, mu kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke twambika inkweto abana barenga ibihumbi icumi.”
Nyiraneza avuga ko mu byo biteze muri ubwo bukangurambaga, abaturage biganjemo icyiciro cy’ababyeyi, abanyeshuri n’abarezi bazasobanukirwa imbogamizi ziri mu gace batuyemo katagira amazi ahagije, bamenye uko batunganya amazi mu kwirinda indwara ziterwa n’umwanda zirimo inzoka. Bazabasaba kandi guharanira kwita kuri gahunda yo kwambara inkweto kimwe birinda indwara zirimo imidido zikunze kugaragara muri ako gace.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) mu 2022, byagaragaye ko ku rwego rw’igihugu indwara ziterwa n’umwanda, cyane cyane inzoka zibasiye abaturage ku kigero cya 40%.
Akarere ka Musanze kaza ku bipimo biri hejuru, aho indwara z’inzoka ziri ku gipimo cya 48% nk’uko Nshimiyimana Ladislas, Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya indwara zititabwaho muri RBC yabitangaje.
Bamwe mu babyeyi barerera mu kigo cya Nyabirehe, bavuga ko bakuyemo isomo ryo kwita ku buzima bw’abana babo babambika inkweto mu kubarinda indwara zitandukanye.
Makuza Anastase agira ati ‟Wasangaga umwana yambara agakweto kamwe, akagahoramo ugasanga arabangamiwe. Yavaga ku ishuri inkweto akazikuramo, akajya kuvoma yambaye ibirenge,… Kuba abonye inkweto ntabwo asongera kugendasha ibirenge akandagira hasi ku buryo byamutera amavunja.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, mu gufungura ubu bukangurambaga ku mugaragaro, asaba ababyeyi kurangwa n’isuku, birinda indwara ziterwa n’umwanda, abizeza ko amazi agiye kugezwa muri ako gace nyuma y’uko umuyoboro wa Mutobo wamaze kwagurwa ukaba ugiye gutanga amazi yikubye inshuro enye ku yo wajyaga utanga.
Panorama
















































































































































































