Munezero Jeanne d’Arc
Aho leta y’u Rwanda ikora uko ishoboye ngo uburezi bugere kuri bose, hari bamwe mu babyeyi ibyo batabikozwa, bagahitamo gukura abana mu mashuri babajyana mu mu burembetsi cyangwa mu yindi mirimo y’ubucuruzi, aho kubashishikariza kugana ishuri.
Mu karere ka Burera ho bamwe mu babyeyi bitwaza ubukene bagakura abana mu ishuri ngo bajye kubafasha imirimo yo mu giturage ndetse no kurema amasoko. Ibi bituma hari abishora mu burembetsi no mu biyobyabwenge.
Ibyo byagaragajwe ubwo Imiryango itari iya leta ari yo WORLD VISION na CLADHO (Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu) harimo n’abana, bari mu bukangurambaga bw’isuku n’isukura, kurwanya igwingira ndetse n’indwara zituruka ku mwanda mu mashuri, bihereye ku bana bato.
Bamwe muri abo babyeyi bari bitabiriye ibyo bikorwa, basabye leta ko yakongera igashyira imbaraga mu kurwanya uburembetsi n’abashora abana mu biyobyabwenge.
Mukamurigo Daphrosa agira ati “Birababaza kubona abana bato bashorwa mu bintu bibabuza kwiga nka kanyanga,… turasaba ko leta yakongera ikibihagurukira bigacika, rwose abana bacu bakiga batekanye, kuko ni bo twitezeho ibyiza biri imbere. Erega no kuba amashuri aba atazitiye bituma abana igihe bashakiye kugenda bagenda…”
Umwe mu barezi utashatse ko amazina ye atangazwa agira ati “Ikibazo kigikomeye ni uko hakiri ababyeyi batwara abana mu burembetsi muri wikendi; hari n’abajyayo nijoro bakaza ku ishuri bavuye kurembeka. Urumva umwana waraye muri izo nduruburi za nijoro, aza ku ishuri n’ubundi ananiwe ntabashe kwiga. Hari n’igihe aba yanyoye n’iyo kanyanga, urumva umwana unywa kanyanga akiri muto kugira ngo yige biragoye. Twifuzaga ko leta yakomeza gushyira imbaraga mu kurwanya abarembetsi, kuko nibamara gucika integer, abana bazagaruka mu ishuri”
Akomeza avuga ko hakiri n’ibindi bibabangamiye mu myigishirize yabo mu kugira ngo ubumenyi batanga bube bwagira akamaro, bakaba basaba ko nibura hagira igikorwa.
Agira ati “Ikibazo n’ikoranabuhanga usanga nta mashini zihaba n’aho ziri na ho nta cyumba, bikarangira zibitswe abana ntibazikoreshe, ukibaza icyo zitangirwa kandi zidakoreshwa na byo ukabona nta musaruro. Ikindi ni ubucucikike, kwigisha bana benshi bituma batumva. Ikindi ni ikibazo kijyanye n’icyumba cy’umukobwa, kuba kidahari bibangamira imyigire y’abana ba bakobwa bageze mu myaka yo hejuru iyo yageze mu gihe cy’uburumbuke ntaba akije kwiga; agaruka ari uko birangiye. Ngaho mwibaze iyo babaye batatu bagasiba icyumweru bahomba byinshi! Twifuza ko bishobotse byakemuka abana bakabasha kwiga batabangamiwe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, avuga ko bagiye gushyira imbagara mu gukangurira ababyeyi kumva ko n’ubwo baturanye n’umupaka, badakwiye kwigisha abana imico mibi, ahubwo bagomba kubashishikariza kwiga cyane ko ari na cyo cyerekezo cy’igihugu.
Agira ati “Kuba amashuri atazitiye tugiye kibikurikirana kubera y’uko bigendana n’ingengo y’imari tubona mu karere kacu ka Burera, ariko by’umwihariko hari n’amafaranga twohereza mu bigo by’amashuri hakagenwa uko amafaranga akoreshwa no kuba bakishakamo ibisubizo kuri ayo mafaranga baba bahawe bigakemuka nko kuzitira ishuri ntabwo bisaba imwe ihambaye cyane, ariko ikaba yafasha abana kudatoroka ngo bajye hanze uko bishakiye, nk’uko umwana aba yoherejwe ku ishuri ngo ahabone umutekano; nanone byaba ikibazo yirirwa azerera hanze, akaba yanakwangiza iby’abandi”
Akomeza agira ati “Tugiye kubikurikirana dufatanye n’ubuyobozi bw’amashuri, kugira ngo twongere tubigishe tunarebe ko ku ngengo y’imari ko hari aho twakura, hanyuma inzitiro ku mashuri zikaboneka.”
Mukamana akomeza avuga ku bana bata ishuri bakajya mu burembetsi, bagiye guhagurukira kubigisha kureka ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Avuga kandi ko bagomba gushakisha n’ababyeyi bashobora abana mu burembetse kimwe n’indi mirimo ivunanye, ku bufatanye n’inzego z’ibanze. Ikizakurikiraho ni ukubaha inyigisho zibafasha guhindura imyumvire, bakamenya agaciro ko kwiga.
Akomeza agira ati “Ntabwo twari tubizi ariko tugiye kubikurkirana cyane ko muri ino minsi hari ubukangurambaga bwabaye mu mashuri ku byerekeranye no kureka ibiyobyambwenge na kanyanga mu bato, kandi abangaba ni ababa bagiye gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Ikindi ni ugutegura umwana tukamwereka ko iyo yize agashyiraho umwete, aba azavamo uw’igiciro, akazavamo umunyarwanda uzigirira akamro ndetse akakagirira n’igihugu.”













































































































































































