Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire asaba abantu kureka guhuza Itorwa rya Papa n’imyuka mibi

Raoul Nshungu

Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yibutsa abantu ko bakwiriye kureka guhuza ibimenyetso cyangwa imigenzo yo mu itorwa ry’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi (Papa) n’imyuka mibi cyangwa Irondaruhu.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’umuyoboro wa YouTube wa Nkunda Gospel, agaruka ku bijyanye n’itorwa ry’umushumba wa Kiliziya Gatolika n’ibivugwaho agaragaza ko hari ibintu bidafite aho bihuriye n’ibyo abantu bavuga.

Aha yavuze ku byo abantu bibaza ku mwotsi w’umukara n’umweru ugena itorwa rya Papa muri Kiliziya Gatolika. Agira ati “Reka mpere ku bintu bibiri hari abantu bavuze ngo ariko buriya kuki batoranyije umwotsi w’umukara n’umweru, ngo buriya harimo ibintu by’irondaruhu byerekana ko umukara ari mubi nta Papa w’umwirabura ushobora kubaho. Bati ‘umweru ni ukuvuga ko abazungu aribo bagomba gutorwa.”

Akomeza agira ati “Iyo ni imitekerereze y’uburwayi niba abantu bahisemo amabara abiri bibatwaye iki? Kera mu Rwanda ku ngoma ya Habyarimana habaga amabara abiri, iyo twajyaga gutora. Habaga icyatsi kibisi n’ikijuju. Ntabwo kimwe kiba kivuga ko kimwe ari cyiza kurusha ikindi ayo ni amahitamo. Njye ntabwo nterwa ipfunwe n’uruhu rwanjye ngo numve ko niba hazamutse umwotsi w’umukara bivuze ko abirabura turi babi tudashobora gutorwa.”

Past Dr Antoine Rutayisire akomeza abwira abantu kudashakira ibibazo aho bitari,anongera ho ko n’ubundi ikintu cyose umuntu akoze rubanda batakiburira izina.

Past. Dr. Antoine Rutayisire uri mu kiruhuko cy’Izabukuru yabaye Umushumba Mukuru wa paruwasi ya Remera mu itorero ry’Angilikani mu Rwanda, yamenyekanye cyane mu nyigisho zigiye zitandukanye z’iyobokamana mu Rwanda.

Mu muhango wo gutora Papa wa Kiliziya Gatolika, iyo hazamutse umwotsi w’umukara bisobanura ko itora rirangiye ariko Papa atabonetse bikaba bityo mpaka igihe hagize urusha abandi amajwi maze hakazamuka umwotsi w’umweru ubundi hakavugwa ijambo “Habamus Papam” rivuga ngo “Dufite Papa”.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities