Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abapolisi b’u Rwanda bari bamaze umwaka muri Santrafurika basimbuwe

Raoul Nshungu

Aba bapolisi140 bagize itsinda RWAPSU1-9, bagarutse mu Rwannda bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), aho bari bamaze igihe kingana n’umwaka.

Kuri uyu wa 10 Kamena 2025 nibwo baagrutse mu Rwanda bakaba bahise basimburwa bagenzi babo bagize itsinda RWAPSU1-10 riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) James Karasi.

ubwo yagezaga impanuro ku bapolisi 140 bagize itsinda RWAPSU I-10, basimbuye aba bavuye yo DIGP Sano yabashimiye ubwitange, n’imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe bamaze bahugurwa, abashishikariza gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubunyamwuga, gukorera hamwe no kubahiriza umuco w’abandi bazahurira nabo mu kazi.

Yagize ati: “Mwagaragaje ko mwiteguye byiyongera ku kuba mufite ibikoresho bihagije n’ubushake bwo gushyira mu bikorwa inshingano. Murasabwa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga. Ntimuzibagirwe ko muhagarariye igihugu, muharanire kugihesha ishema, mugaragaze indangagaciro, kuba ba ambasaderi b’amahoro n’ubunyangamugayo nk’umuco ubaranga.”

Itsinda ry’abapolisi RWAPSU rifite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique n’ab’Umuryango w’Abibumbye barimo Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubutabera, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije babiri ndetse n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi mu Muryango w’Abibumbye (UNPOL).

Uretse iri tsinda RWAPSU rikorera i Bangui mu Murwa Mukuru, hari andi matsinda 3 y’Abapolisi b’u Rwanda muri iki gihugu bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu ari yo; RWAFPU-1 na ryo rikorera i Bangui, itsinda RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bisaga 300 uvuye i Bangui na RWAFPU-3 rikorera ahitwa Bangassou mu bilometero 725 uvuye mu Murwa Mukuru.

Kuva mu mwaka wa 2014, nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika, aho kuri ubu rufite imitwe ine y’abapolisi bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu, ari byo; Bangui, Bangassou na Kaga Bandoro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities