Panorama
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC)iravuga ko ifite intego y’uko myaka 5 iri mbere abanyura mu mashuri y’incuke bazaba bageze kuri 65%.
Ibi byagarutsweho kuwa 13 Kamena 2025, mu nama yareberaga hamwe Ishusho y’uburezi mu Rwanda. hibandwa ku mashuri y’incuke n’abanza. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’uburezi, iribanda ku bibazo biri mu burezi ndetse n’uko byahabwa umurongo mu kubishakira umuti urambye.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, avuga ko inama yo kuganira ku ishusho y’uburezi mu Rwanda, yatekerejweho mu kubaka umusingi uhamye w’uburezi. Agira ati “Iyi nama iragaruka ku ngamba dufite mu kurushaho guteza imbere urwego rw’uburezi bukubiye muri gahunda y’Igihugu y’uburezi mu myaka itanu ndetse n’icyerekezo cy’Igihugu cya 2050.”
Mu kugaragaza ishusho y’Uburezi mu Rwanda, MINEDUC igaragaza ko U Rwanda rwageze ku ntego yarwo ko nibura abana b’Abanyarwanda 45% bajya banyura mu cyiciro cy’amashuri y’incuke mbere yo gutangira abanza.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, agira ati “Ibyo twabigezeho ariko ntibihagije. Ni yo mpamvu ingamba nshya twafashe ari uko tuzamura iyo mibare tukagera muri 65% [mu myaka 5 iri imbere] banyura mu mashuri y’incuke kugira ngo bajye batangira ay’ibanze biteguye, banashobore gutsinda neza.”
Uyu mu Minisitiri yongera ho agira ati“Akamaro k’amashuri y’incuke ni kanini. Ubushakashatsi bwerekana ko iyo umwana yize iki cyiciro neza bimushyira mu nzira yo gutsinda neza mu mashuri yose akurikira.”
Imibare iheruka igaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda ni na yo yihariye ibigo byinshi by’abana b’incuke ku rugero rwa 30,7%. Ikurikirwa na Kiliziya Gatolika ifite ibingana na 28,7% mu gihe amatorero y’aba-Protestant yihariye 17,6% na ho ibindi bigo abantu ku giti cyabo bafite n’indi miryango itari iya leta byihariye 15,2%.













































































































































































