Panorama
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA: Rwanda Bar Association) rwafatiye abavoka 21 imyanzuro ikomeye hari no guhagarikwa mu mwuga. Ibi byashyizwe ahagaragara ku wa 6 Kanama 2025, bikomotse ku byemezo byafashwe na Komisiyo ishinzwe imyitwarire.
Mu bihano bahawe biri hagati yo guhagarikwa mu mwuga igihe cy’ukwezi kumwe, akaba ari cyo gihano gito, na ho ikiremereye n’uwagaritswe igihe kitwazi.
Urugaga rw’Abavoka rutangaza ko abafatiwe ibihano baramutse babirangije bongera kwandika basaba gusubira mu mwuga. Bivuze ko urangije igihano ntiyandikire Urugaga arusaba gusubira mu mwuga atemerewe kwinjira mu rubanza urwo ari rwo rwose atabiherewe uburenganzira.
Ibihano byatanzwe igito ni ukwezi kumwe cyahawe abavoka 3, abandi babiri bahawe igihano cy’amezi atatu, abandi 14 bahawe igihano cy’amezi atandatu, umwe ahagarikwa imyaka ibiri, na ho undi umwe ahagarikwa igihe kitazwi.
Mu bavoka bahawe ibihano barimo abagore bane (4) na ho abandi uko ari cumi na barindwi (17) ni abagabo. Abahawe ibihano biremereye kuva ku myaka ibiri nta mugore urimo.













































































































































































