Abagabo babiri bo mu Karere ka Rwamagana, bari bafunzwe bakurikiranweho ubwicanyi n’ubujura barashwe ubwo barwanyaga Abapolisi bagiye kwerekana aho bahishe ibyo bibye. Ni mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nyakanga 2025.
Aba bagabo bari baratawe muri yombi mu bantu bakekwagaho ko bakoze ubwicanyi n’ubujura mu mpera z’ukwa Nyakanga muri aka karere ka Rwamagana.
Ubu bwicanyi n’ubujura bwabereye mu Murenge wa Muyumbu, Akagari ka Nyarukombe mu Mudugudu wa Marembo, ubwo Mudaheranwa Venuste na Bizimana Mark, bombi bari abazamu b’ububiko bw’inzoga bicwaga. Icyo gihe hibwe bimwe mu byari muri ubwo bubiko ndetse n’imashini zitanga inyemezabwishyu za EBM.
Nyuma inzego z’umutekano zafashe bamwe mu bakekwaga kugira uruhare muri ibyo byaha. Babiri muri bo bapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ubwo barwanyaga inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye itangazamakuru abarashwe bari barafashwe mu bantu bakekwaga ko bakoze ubwicanyi n’ubujura mu mpera z’ukwa Nyakanga mu karere ka Rwamagana.
Agira ati “Bari bagiye kwerekana ibyo bibye aho babibitse, bimwe mu bicuruzwa bya Bralirwa n’amashini ya EBM bibye. Bagezeyo batangira kurwanya abapolisi bari babaherekeje, bahita babarasa.”
SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko abantu bose bakora ibikorwa binyuranye n’amategeko cyangwa by’ubujura bakwiye kubireka kubera ko amategeko azabibahanira.
Agira ati “Kandi ntabwo inzego z’umutekano n’abaturage tuzareka kubafata ngo tubashyikirize inzego zibishinzwe mu gihe bakoze ibyo byaha.”













































































































































































