Raoul Nshungu
Irene Vida Gala uhagarariye igihugu cya Brazil mu Rwanda avuga ko afite inzozi zo kubona nibura ikipe
imwe y’umupira w’amaguru mu gihugu cye yambaye imyenda yanditseho “Visit Rwanda”.
Tariki ya 6 Nzeri 2025, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Ba Ambasaderi bane bashya
barimo uwa Brésil,Denmark,Ubufaransa na Misiri, bose bashimangira ko bazakomeza guteza imbere
inyungu z’ibihugu byabo n’u Rwanda.

Amb. Irene Vida Gala ugeze mu Rwanda bwa mbere cyane ko n’igihugu cye ari bwo bwa mbere
gihagarariwe mu Rwanda, avuga ko yishimiye gukorera ahantu nko mu Rwanda kuko ari byiza gukorera
ahantu mu gihe ufitiye icyizere uwo mukorana.
Agira ati“ Ndishimye cyane biragaragara ko u Rwanda muri gukora akazi gakomeye ni byiza gukorera
ahantu wizeye umufatanyabikorwa wawe, u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo gufatanya na Brazil na
kandi ndizera ko Brazil izaba umufatanyabikorwa mwiza ku Rwanda.”
Madamu Vida Gala akomeza avuga ko Brazil yiteguye gusangira n’u Rwanda ubunararirobonye ifite mu
Buhinzi,ubuzima n’uburezi.
Brazil nk’igihugu cyamamaye mu kugira ibihangange mu mupira w’amaguru,uyu Ambasaderi avuga ko
yifuza kuzabona gahunda ya “Visit Rwanda ” nibura yageze mu mupira w’amaguru w’iki gihugu.
Agira ati” Reka mbishyire ho umucyo nk’uko nigeze kubivuga mfite inzozi kandi inzozi zange ni ukubona
VISIT Rwanda nibura mu ikipe imwe muri Brazil kuko dufite amakipe manini y’umupira w’amaguru kuki
tutabona iyambara visit Rwanda ku myambaro?”
Brazil ni igihugu gikomeye mu mupira w’amaguru kuko gifite ibikombe by’Isi 5 ikaba ari nayo kipe ibifite
byinshi, bibaye bikunze hakagira ikipe yo muri iki gihugu yambara visit Rwanda iki gihugu cyaba kibaye
icya 5 mu kugera ko iyi gahunda.
Ni ukuvuga nyuma y’Ubwongereza (Arsenal), Ubufaransa (PSG), Ubudage (Bayern Munich) na Esipanye (Atletico de Madrid).
U Rwanda na Brazil bisanzwe bifitanye amasezerano y’Ubufatanye mu Buhinzi n’ubworozi, akubiyemo
ibyo kwihaza mu biribwa, ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere no guhanahana ubumenyi
hagamijwe kongera umusaruro w’ibiribwa.













































































































































































