Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musanze: Haravugwa inzoga itemewe yugarije abaturage

Mu Mudugudu wa Gahama, Akagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze hafatiwe abagabo babiri bengaga inzogaitemewe bise izina “Nzoga Ejo”. Bafatanywe litiri 1,300 nk’uko Polisi yabitangarije UMUSEKE dukesha iyi nkuru, kandi izo litiro zose zamenwe.

Amakuru abaturage bahaye Polisi y’igihugu ni yo yatumye rutangira iperereza ryatumye abo bantu bafatwa, rubasangana ibyo bazengeshaga birimo isukari, umusemburo ukoreshwa mu gukora amandazi bita Pakimaya n’ibindi binyabutabire bivugwa ko bitujuje ubuziranenge.

Ubwo yasobanuraga iby’iyo nzoga ifite izina ritangaje, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko uwayinyoye acika intege  ntagire icyo akora cyamugirira akamaro.

Agira ati “Dushishikariza abaturage ibinyobwa bitujujuje ubuziranenge, ndetse n’ababikora bagirwa inama yo kubireka; iyo batabiretse, barafatwa n’ibyo bafatanywe bikamenwa.”

Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bazakomeza kwigisha abaturage ingaruka mbi zo kunywa izo nzoga ndetse n’ingaruka ku mutekano muri rusange.

IP Ngirabakunzi yatangaje ko abanywa iyi nzoga batanga ubuhamya bw’uko ibazahaza, bakisanga mu bukene, ari naho ahera asaba abaturage kubyirinda.

Muri Musanze haba inzoga zifite amazina atangaje harimo nka Nzoga Ejo, Muhenyina, Umutaragweja, Yewe muntu n’izindi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities