Mu Mudugudu wa Gahama, Akagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze hafatiwe abagabo babiri bengaga inzogaitemewe bise izina “Nzoga Ejo”. Bafatanywe litiri 1,300 nk’uko Polisi yabitangarije UMUSEKE dukesha iyi nkuru, kandi izo litiro zose zamenwe.
Amakuru abaturage bahaye Polisi y’igihugu ni yo yatumye rutangira iperereza ryatumye abo bantu bafatwa, rubasangana ibyo bazengeshaga birimo isukari, umusemburo ukoreshwa mu gukora amandazi bita Pakimaya n’ibindi binyabutabire bivugwa ko bitujuje ubuziranenge.
Ubwo yasobanuraga iby’iyo nzoga ifite izina ritangaje, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko uwayinyoye acika intege ntagire icyo akora cyamugirira akamaro.
Agira ati “Dushishikariza abaturage ibinyobwa bitujujuje ubuziranenge, ndetse n’ababikora bagirwa inama yo kubireka; iyo batabiretse, barafatwa n’ibyo bafatanywe bikamenwa.”
Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bazakomeza kwigisha abaturage ingaruka mbi zo kunywa izo nzoga ndetse n’ingaruka ku mutekano muri rusange.
IP Ngirabakunzi yatangaje ko abanywa iyi nzoga batanga ubuhamya bw’uko ibazahaza, bakisanga mu bukene, ari naho ahera asaba abaturage kubyirinda.
Muri Musanze haba inzoga zifite amazina atangaje harimo nka Nzoga Ejo, Muhenyina, Umutaragweja, Yewe muntu n’izindi.













































































































































































